Inyigisho yo ku munsi mukuru wa 18 w’urubyiruko gatolika mu Rwanda Ku cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2023

Bakristu bavandimwe, Rubyiruko nkunda,

Uyu munsi tariki ya 29/01/2023, mu gihugu cyacu turizihiza umunsi w’urubyiruko ku nshuro ya 18. Uyu munsi uje usoza ukwezi kwa Mutarama kwahariwe ku buryo bw’umwihariko iyogezabutumwa mu rubyiruko, aho urubyiruko rwakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kurufasha kuri Roho no ku mubiri. Inyigisho n’ubutumwa bw’uyu munsi biragaruka ku nsanganyamatsiko igira iti: “Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta” (Lk1, 19). Birashingira kandi no ku masomo y’iki cyumweru cya kane gisanzwe cy’umwaka, aho ayo masomo adusaba gushakashaka Imana no guharanira ubutungane nk’inzira y’umunezero nyakuri.

  • Rubyiruko, nka Bikira Mariya nimuhaguruke...

Mu nsanganyamatsiko tumaze iminsi tuzirikana mu minsi y’urubyiruko, hagaragayemo inshinga guhaguruka. Mu 2019-2020 insanganyamatsiko yagiraga, iti: “wa musore we ndabigutegetse haguruka” ( Lk 7,14), mu 2020-2022 ikagira, iti: “haguruka kuko nkugize umugabo wo guhamya ibyo wabonye”( Intu 26,16), none n’iy’uyu mwaka iragira, iti: “muri iyo minsi Mariya yarahagurutse agenda yihuta”( Lk 1,39). Kuba Papa asaba urubyiruko guhaguruka afite ishingiro kuko hari ibintu byinshi muri iyi si bikomeje guca intege urubyiruko no gutuma rwihugiraho. Muri byo twavuga nk’ubukene n’ubushomeri bituma urubyiruko rutakaza icyizere cy’ejo hazaza, ingeso mbi zikomeje kwaduka no gukwirakwira hirya no hino, bigatizwa umurindi n’ikoranabuhanga cyangwa se imbugankoranyambaga, ingero mbi z’abakuru n’imibanire mibi mu miryango bituma abakiri bato batinya urushako cyangwa bakarufata nk’ikintu kitakigezweho, intambara n’ibyorezo byugarije isi, ikoranabuhanga rituma abakiri bato bihugiraho bagatakaza indangagaciro zo gusabana n’abandi,..

Rubyiruko nimuhaguruke, nimubaduke. Mwicika intege kubera ibyo byose biriho muri iki gihe. Mwikwemera gutsindwa no kwiheba kuko ubuzima butarangira uyu munsi. Mwiha urwaho ubunebwe n’imvugo z’urucantege. Mwikwemera kumanika amaboko no guhebera urwaje. Nimuhaguruke mufatanye n’abandi guhangana n’ibibazo byugarije isi, maze mwubake ejo heza. Nimwigiremo imbaraga n’amizero bishingiye kuri Yezu Kristu we soko y’umunezero nyakuri. Nimuhaguruke musange abandi nka Bikira Mariya kandi mubashyire inkuru nziza y’amizero.

  • Nka Bikira Mariya nimuhaguruke mushyire abandi Yezu 

Birasanzwe ko iyo umuntu agiye gusura inshuti ye cyangwa mwene wabo agira ikintu amushyira. Icyo amushyira gishingira ku byo afite cyangwa se ku byo uwo agiye gusura akeneye. Nubwo batatubwira izimano Bikira Mariya yajyanye ubwo yahagurukaga akagenda yihuta ajya gusura mubyara we Elisabeti, turabizi neza ko yamushyiriye impano iruta izindi: yamushyiriye Yezu yari atwite mu nda. Agezeyo ibyishimo byasabye abo yari asanze, n’uko Elisabeti yumvise indamutso ye yuzura Roho Mutagatifu. Arangurura ijwi ati: “wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa” (Lk 1:42). Ibyo byishimo byageze no kuri Yohani Batista wari ukiri mu nda ya nyina Elisabeti, maze yisimbizanya ibyishimo (Lk 1:44). Bikira Mariya rero aduha urugero rwiza rw’icyo tugomba gushyira abandi igihe tugiye guhura cyangwa kubasura. Impano isumba izindi zose ni Yezu. Iyo dusura bagenzi bacu, hari igihe tubashyira ibindi ariko tukibagirwa icy’ingenzi. Tukabashyira ibyo banywa n’ibyo barya, impano zitandukanye, ariko tukibagirwa kubabwira Yezu. Tukaganira inkuru zisanzwe rimwe na rimwe zishingiye ku mazimwe, ariko tukibagirwa kuganira ku Ijambo ry’Imana. Tukaririmba indirimbo zirata umunezero w’isi, ariko tukibagirwa indirimbo zitwegereza Imana.

Nka Bikira Mariya rero, namwe rubyiruko nimuhaguruke mwihuta mushyire abandi Yezu, cyane cyane bagenzi banyu batwawe n’irari ry’isi cyangwa imihihibikano y’ubuzima. Igihe mubasuye mwibuke gusangira isengesho, ijambo ry’Imana n’ibindi byose bibafasha kuvugurura ukwemera kwanyu. Mu biganiro byanyu mwirinde imvugo nyandagazi n’imvugo zibahemberamo ibitekerezo bibi biganisha ku cyaha. Nimushyire abandi Yezu biciye mu buhamya bwiza mutanga no mu mibereho ikwiye izirana n’ingeso mbi. Muri ibi bihe tugezemo, aho ikoranabuhanga rigenga ubuzima bwose, nimwifashishe ubwo bumenyi mwigishe abandi indangagaciro za gikirisitu. Nimwifashishe ikoranabuhanga n’imbugankoranyambanga mwamamaze Yezu Kristu n’Inkuru nziza ye. Mwikwemera ko ikoranabuhanga riba gusa inzira yo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni cyangwa se ibindi byose byogagiza ingeso mbi. Mwikwemera ko abamamaza inkuru mbi babarusha ijambo muri iryo koranabuhanga. Nimurikoreshe mwamamaza Yezu ubutarambirwa.

  • Rubyiruko, nimuhaguruke mushakashake Imana muzagira umunezero w’ukuri 

Umuntu wese yifuza umunezero, ndetse n’ibyo dukora byose muri iyi si akenshi tuba turimo gushaka umunezero. Nyamara inshuro nyinshi ntitubona uwo munezero, cyangwa se n’iyo twawubona ukaba uw’akanya gato, ndetse ukaba ushobora gukurikirwa n’umubabaro n’inkeke ku mutima. Gushaka umunezero ntuwubone hari igihe biterwa no kuwushakira aho utari cyangwa kuwushaka nabi. Hari abibwira ko umunezero uba mu kugira ubukungu bwinshi maze ubuzima bwabo bakabwegurira gushaka imitungo gusa. Hari abibwira ko umunezero uba mu kumenyekana cyane umuntu akaba icyamamare ku isi maze ugasanga ni byo bashoramo imbaraga zabo zose. Hari benshi mu rubyiruko bashakira umunezero mu bishimisha umubiri no guhaza irari ryawo, ibyo bigatuma banishora mu ngeso z’ubusambanyi zikurikirwa n’ingaruka zitari nke. Hari n’abashakira umunezero mu kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi, bikabicira ubuzima kandi bikarushaho kubushyira mu kaga aho kubazanira ibyishimo. Umunezero uturuka muri ibyo tumaze kuvuga ntabwo uramba, kandi hari igihe ukurura ibibazo n’umubabaro.

Uyu munsi ijambo ry’Imana riratwereka aho dukwiye gushakira umunezero urambye kandi isi idashobora kutwambura. Umuhanuzi Sofoniya aratubwira ko umunezero uturuka mbere na mbere mu gushakashaka Imana no gukurikiza amategeko yayo (Sof 2:3). Uwo munezero kandi, nk’uko umuhanuzi Sofoniya akomeza abivuga, uturuka mu guharanira ubutungane n’ubwiyoroshye (Sof 2:3; 3:12). Ibi Yezu arabitsindagira mu ivanjili y’uyu munsi agira, ati: “Hahirwa abakene ku mutima…”(Mt 5:3), “hahirwa abiyoroshya…”(Mt 5:4), “hahirwa abasonzeye ubutungane…”(Mt 5:6), “hahirwa abakeye ku mutima…”(Mt 5:8), hahirwa…. Hari abatekereza ko gushakashaka Imana no kugira ishyaka ryo gukurikiza amategeko yayo byaba ari ibintu bitakigezweho cyangwa ko byaba bireba abihayimana gusa … Hari abibwira ko gushakashaka Imana ari iby’abanyabibazo, abageze mu za bukuru n’abakene. Hari abakeka ko kugaragaza ko ushakashaka Imana byaba bihabanye n’ubujene cyangwa ubusirimu. Siko bimeze. Guharanira ubutungane ni umuhamagaro wa buri munsi. Ni umuhamagaro ureba bose: abakuru n’abato, abakize n’abakene. Ni umuhamagaro kandi udahabanye n’ubusirimu ndetse ntubuze ubwisanzure umuntu. Guharanira ubutungane n’indi migenzo myiza ya gikristu ni byo bituma dukoresha neza ubukungu dufite, bikaturinda ubwirasi n’umurengwe, ni byo bituma umuntu anyurwa n’ibyo Imana yamuhaye, ni byo bituma tugira amahoro y’umutima kabone naho umuntu yaba adatunze byinshi.

Rubyiruko rero, nimushakashake Imana kurusha uko mushakashaka amafaranga, nimuharanire ubutungane n’ubwiyoroshye kurusha uko muharanira ikuzo rya hano kuri iyi si. Nimuhe Imana Umwanya kurusha uko muwuha ibitaramo n’indi myidagaduro, nimusome Ijambo ry’Imana kurusha uko musoma izindi nkuru zikura umutima zirirwa zicicikana ku mbuga nkoranyambaga. Nk’uko Pawulo Mutagatifu abitwibutsa uyu munsi mu ibaruwa ye ya mbere yandikiye abanyakorinti: “…ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani”. (1Kor 1:31).

Mwese mbifurije Umunsi mwiza w’urubyiruko kandi mbaragije Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho


Bikorewe i Byumba, ku wa 23 Mutarama 2023

 + Musenyeri Papias MUSENGAMANA Umushumba wa Diyosezi ya Byumba akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe Ikenurabushyo ry’Urubyiruko mu Rwanda