Taliki ya 5, ukwezi kwa Kane mu mwaka wa 2026, kuri Diyoseze Gatolika ya Byumba, habaye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, umunsi mukuru w'ibyishimo by'izuka ry'umwami wacu Yezu Kristu. Uyu munsi wahurije hamwe abakirisitu benshi baturutse mu miryango remezo itandukanye.
Uyu munsi Mukuru wa Pasika tuwuhimbaza mu Minsi Nyabutatu ya Pasika : Ku wa 4 Mutagatifu, ku wa 5 Mutagatifu no mu Gitaramo cya Pasika, ibirori bigakomeza ku cyumweru cya Pasika.
Ku Cyumweru cya Pasika rero, ku wa mbere w'i Sabato, kuri Paruwasi Katedrali ya Byumba, habaye Misa 3, muri zo iya mbere n'iya gatatu, zayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Papias Musengamana, Umuyobozi wa Diyosezi Gatolika ya Byumba.
Mu butumwa bwe, Musenyeri yashimangiye ko Pasika ari umunsi w'ibyiringiro, udukomeza kandi utuma twibuka urukundo rw'Umwami wacu Yezu Kristu rutagira uko rusa, yagize ati"Twaremewe ubugingo bw'iteka, twaremewe kuzajya mu ijuru ntabwo twaremewe kuba abisi nkuko turi mu isi. maze duharanire kuzajya mu ijuru aho tuzishima iteka". Yabwiye abakristu ko gusenga, kwibuka no kwemera Kristu mu bukristu ari inzira y'ubuzima bushya kandi bufite intego.
Ibyishimo by'uyu munsi mukuru wa Pasika byatangiranye n'igitaramo cya Pasika, bikomeza ku munsi wa Pasika nyirizia. Uyu munsi mukuru wa Pasika wabaye kandi umunsi wa Batisimu.
Buri wese yaje yishimye yitwaje buji, kandi yiteguye gusangiza abandi ibyishimo bye by'umutima kuri uyu munsi mukuru. Habatijwe abigishwa bakuru biteguye ndetse n'abakristu bandi babatijwe basubira mu masezerano ya Batisimu, kandi bishimira umunezero wo kuzuka kwa Yezu Kristu no kuzukana na We.


