Abahowe Imana ba mbere i Roma

30 Kamena | Liturijiya y'umunsi | Rom 13,31-39; Mt24,4-13

Bukeye bw’umunsi duhimbazaho abatagatifu Petero na Pawulo, twibuka imbaga y’abakristu yahowe Imana, igatikira i Roma ku ngoma y’umwami w’abami Nero wangaga abakristu bitagita urugero. Mu mwaka wa 64, Nero yakoze amarorerwa atwikisha umujyi wose wa Roma maze abeshyera abakristu ko ari bo bakoze iryo shyano. Ahera ubwo yadukira abakristu arabashinyagurira, abica urupfu rubi: bamwe abajugunyira inyamaswa z’inkazi zashonje cyane, abandi ababamba ku musaraba, abasigaye abatwika ari bazima. Ibyo byose yabikoreraga mu busitani bw’ingoro ye, ari naho Vatikani yubatse ubungubu. Birashoboka ko Petero Intumwa yaba ari we waba yarabimburiye abandi bakristu muri iryo joro, kuko umurambo we bawusanze wonyine ku musozi wa Vatikani.