IBARUWA YA GISHUMBA ITANGIZA UMWAKA W'IKENURABUSHYO WA 2017-2018 MURI DIYOSEZI GATOLIKA YA BYUMBA (KUWA 14 UKWAKIRA 2017)

Description

Basaserdoti,

Bihayimana mwese,

Bakristu bavandimwe,

1. Dusoje umwaka w’ikenurabushyo wa 2016-2017, umwaka twazirikanyemo ku buryo burambuye ingabire y’ubusaserdoti yisanzurira mu muryango mwiza. Tubashimiye tubivanye ku mutima uburyo mwafashije abasaserdoti kuzirikana ku muhamagaro wabo, mubasabira, mwifatanya na bo mu gushengerera Kristu biyeguriye, ndetse no mu bindi bikorwa bitandukanye byaranze uyu mwaka. Mu gutangira umwaka mushya w’ikenurabushyo, turifuza ko imbuto z’uyu mwaka wa yubile dushoje zikomeza kwigaragaza mu byiciro by’abagize umuryango, kugira ngo ukomeze kubyara abasaserdoti, abihayimana, abakristu beza, bahamye kandi bashinze ibirindiro muri Kristu.

2. Zimwe mu nshingano zikomeye abagiye kubaka umuryango biyemeza harimo uburere buhamye bw’abana Imana izabaha, inshingano itagarukira mu muryango w’ibanze, ahubwo isangirwa n’abaturanyi, abavandimwe n’inshuti, ndetse n’igihugu kikagira uruhare mu gutegura no gushyiraho uburezi n’uburere bufitiye abanyarwanda n’isi yose akamaro.

3. Guteshuka kuri iyo ndangagaciro y’uburere mu bana bacu, bigira ingaruka mbi ku muryango wose zirimo n’amakimbirane mu miryango, bityo ubumwe Kristu yifuza ko tugira kandi adusabira ku Mana se (Yh 17, 21) bukazamo kidobya. Kandi rero tugenda tubona ibimenyetso bigaragaza  uko guteshuka ku ireme ry’uburere bw’abana muri rusange, bw’urubyiruko ku buryo bwihariye:

- Gushakisha imibereho bisigaye bituma ababyeyi benshi babana intatane, bityo uburere buhamye bw’abana babo bukagorana.

- Abana ntibakibona umwanya uhagije w’inyigisho z’iyobokamana zibategurira amasakramentu y’ibanze n’uburere bwa gikristu uko bikwiye, kubera kwibanda ku yandi masomo.

- Isomo ry’iyobokamana mu mashuri ryigishwa n’ababishaka gusa kandi na bo batarabiteguriwe, hakaba n’igihe barisimbuje andi masomo y’ubumenyamuntu, bityo rigateshwa agaciro karyo.

- Iterambere ryihuse rituzanira ibyiza byinshi dushima kandi tugomba gushyigikira. Ariko nanone ku rundi ruhande, usanga hazamo n’ibirangaza urubyiruko ruba rukishakisha mu muhamagaro, ku buryo benshi muri bo bibagiraho ingaruka.

4. Imwe mu nzira zizewe kandi zihamye zo kurinda urubyiruko rwacu ndetse n’umuryango muri rusange ibyo “biyobya-muco”, ni ukubaha uburere buhamye kandi bushingiye ku Mana no ku ndangagaciro z’ikiremwa-muntu. Ni yo mpamvu nifuje ko muri uyu mwaka w’ikenurabushyo dutangiye, twongera guha umwanya ukwiye uburere buhamye bw’urubyiruko; ubwo burere tukabwerekeza mu nzira yo kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu ngo zacu, mu bo tubana cyangwa dukorana, mu muryango nyarwanda muri rusange. Ni yo mpamvu twahisemo insanganya-matsiko igira iti: “Umuryango mwiza; Igicumbi cy’Uburere bw’Urubyiruko n’Inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge”

5.Iyi nsanganyamatsiko ishingiye kuri gahunda twihaye muri diyosezi, yo guha umwanya w’ibanze umuryango mu ikenurabushyo. Iyi nsanganya-matsiko kandi ishingiye kuri gahunda twe abepiskopi bo mu Rwanda tubasaba yo kudatinya kureba ukuri kw’amateka y’u Rwanda n’ingorane zayabayemo, hagamijwe kubaka ubumwe bw’umuryango nyarwanda, bityo tugakura muri ayo mateka inyigisho zidufasha gutegura neza ejo hazaza hazira inzangano n’amacakubiri, twimirije imbere ubuvandimwe n’ubwiyungebw’Abanyarwanda[1].Bityo rero muri urwo rugamba twinjiyemo tukifuza guha umwanya w’ibanze urubyiruko, kiliziya ya none n’iy’ejo hazaza.Twibuke kandi ko na Papa yateganyije Sinodi izahuza Abepiskopi b’isi yose, igamije gusuzuma ibibazo byugarije urubyiruko no kubishakira umuti. Nk’uko bigaragara muri iyi nsanganyamatsiko ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka bizibanda ku mirongo migari ikurikira:

- Uburere buhamye bw’urubyiruko;

- Ubumwe n’ubwiyunge mu muryango;

- Uruhare rw’urubyiruko mu bumwe n’ubwiyunge.

6. Uburere buhamye bw’urubyiruko: nk’uko nabigaragaje mu mwinjiro w’iyi baruwa, urubyiruko rwacu rukeneye guhabwa uburere buhamye; uburere bubamenyereza kugira ubumuntu, bityo ubumenyi bahabwa ntibutane n’ubumuntu bugaragarira mu migenzereze yabo no mu guhamya Kristu mu buzima bwabo. Koko rero ubumuntu, ubumenyi n’ubukristu, ni indatana. Niba dushaka kurera abana neza, ni ngombwa guharanira ubumwe n’ubwiyunge duhereye mu muryango, mu ngo.

7. Mu gutanga uburere buganisha ku bumuntu ni ngombwa ko muri uyu mwaka hategurwa ibikorwa bicengeza mu rubyiruko indangagaciro z’ubumuntu: amahugurwa ku ngingo zitandukanye z’ubuzima bw’urubyiruko, ibikorwa by’impuhwe n’urukundo, kubatoza gusaba imbabazi no kuzitanga iyo umwe agize icyo apfa n’undi cyangwa iyo baguye mu makosa…

8. Mu gutanga ubumenyi mu bana bacu, hazategurwa ibikorwa bigamije gukundisha abana n’urubyiruko kugira umwete n’ishyaka mu byo biga, no gukunda umurimo. Turifuza kandi ko habaho akanyamakuru k’urubyiruko ka Diyosezi, kabafasha guhererekanya  ubumenyi biga, guhana amakuru no kungurana ibitekerezo. Hazabaho kandi gukurikirana imyigire n’imyigishirize mu mashuri gatolika, n’amahugurwa ku barimu n’abashinzwe urubyiruko

9. Mu gutanga uburere bwa gikirisitu mu rubyiruko: hazabaho kongera ibikorwa-nyobokamana mu mashuri no mu rubyiruko rutari mu mashuri (Misa, ububyutse mu miryango ya Agisiyo Gatolika y’urubyiruko, za clubs zishingiye ku bukristu, ingendo nyobokamana n’imyiherero y’urubyiruko.

10. Muri ibi bikorwa byose biteganyijwe, uruhare rw’ababyeyi (ihuriro ry’ingo, abageni ba Kristu) n’urw’abandi barezi rurakenewe cyane. Sinshidikanya kandi ko imbuto zizava mu bwitange bwa buri wese mu guha uburere buhamye urubyiruko, zizadufasha gukemura amakimbirane akunze kuboneka mu miryango yacu, mu baturanyi no mu matsinda y’abantu atandukanye, bityo ubwo burere buhamye bukatubera inzira nyayo yo kubaka ubumwe n’ubwiyunge aho bikenewe hose.

11. Koko rero amakimbirane mu bantu, uko kubura ubumwe n’ubwiyunge, biboneka mu buryo bwinshi, kandi bigaterwa n’impamvu zitandukanye:

- Urukundo ruke rw’abashakanye ;

- Amakimbirane ashingiye ku bujiji (nko gukekana amarozi)

- Amakimbirane ashingiye ku mitungo, ku ishyari, kuri munyangire ;  

- Amakimbirane ashingiye ku gusumbanyisha abana no gutonesha bamwe ; 

- Imyumvire mibi y’uburinganire bw’abagabo n’abagore;

- Ubusinzi n’ibiyobyabwenge,

- Ibitekerezo n’imyumvire biganisha ku ngenga-bitekerezo ya genocide…

12. Kugira ngo iyo nzira y’ubumwe n’ubwiyunge twifuza tuyigereho, uruhare rw’urubyiruko rurakenewe, ni yo mpamvu mu bikorwa bizibandwaho muri uyu mwaka, urubyiruko rufitemo umwanya w’ibanze:

-   Amahuriro y’urubyiruko agamije kwiga ku bibazo byugarije imiryango yabo no kubishakira umuti;

-   Ubukangurambaga hifashishijwe amakinamico, inkuru (ndende n’ingufi), indirimbo, imivugo, imikino n’imyidagaduro byafasha gukemura no gukumira amakimbirane ;

-   Urugendo nyobokamana rw’urubyiruko rw’ama-paruwasi yose kuri diyosezi, ruteganyijwe tariki ya 4 kanama 2018 ;

-   Ihuriro ry’urubyiruko (Forum des jeunes) ku rwego rw’uturere tw’ubutumwa (Doyennés) ;

-   Amarushanwa atandukanye ;

-   Kugira uruhare mu cyumweru cy’umuryango muri diyosezi giteganyijwe mu kwezi kwa kabiri 2018.

Mu rwego rwo gukurikirana ibi bikorwa, hashyizweho itsinda ry’abantu bazadushakira imfashanyigisho kandi bakarushaho guha umurongo ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka w’ikenurabushyo.

13. Bavandimwe nkunda, nguwo umurongo  w’ikenurabushyo twihaye muri uyu mwaka dutangiye. Ni icyerekezo nateguye mfatanyije n’abasaserdoti banyu ndetse n’abakristu bahagarariye abandi mu nama ya diyosezi ishinzwe ikenurabushyo.  Nongeye kubasaba kubigira ibyanyu maze twese twisunze umuryango mutagatifu w’i Nazareti,  twubake imiryango yacu izira amakimbirane n’umwiryane, tubihereye mu burere duha abana bacu.

Bikira Mariya Nyina wa Jambo atube hafi kandi adusabire.

Mbifurije mwese umwaka w’uburumbuke mu burere buhamye kandi mbahaye umugisha wa gishumba.

Nimugire Amahoro y’Imana.

Bikorewe i Byumba, ku wa 6/10/2017

 

+ Musenyeri Servilien NZAKAMWITA

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba



[1] Ubutumwa bw’abepiskopi gatolika busoza yubile y’imyaka 100 y’ubusaserdoti mu Rwanda, p.16

Attachments

Categories