Amasomo : (1 Bam 17,.17-24; Gal 1,11-19 ; Lk 7,11-17)
Bakristu bavandimwe, Kiliziya Umubyeyi wacu idushishikariza kuba abanyampuhwe nka Data wo mu ijuru. Muri uyu mwaka, twijihije umunsi mukuru w'abalayiki mu gihe Nyirubutungane Papa Fransisko yifuje ko uyu mwaka waba uwa yubile idasanzwe y'impuhwe z'Imana. Mu ibaruwa yandikiye abakristu ku wa 11 Mata 2015, aturarikira iby'uyu mwaka, yatwibukije amagambo ya Yezu Kristu adusaba kuba abanyampuhwe nka Data wo mu ijuru. Niyo mpamvu twifuje ko insanganyamatsiko y'uyu munsi mukuru ngarukamwaka w'abalayiki yatwinjiza muri gahunda y'umwaka wa yubile idasanzwe y'Impuhwe z'Imana. Iyo nsanganyamatsiko iragira iti : « ICYO NSHAKA NI IMPUHWE SI IGITAMBO » (Mt 9,13). Izo mpuhwe Papa aturarikira zisa zite ? Zirangwa n'iki ?
Bakristu bavandimwe, nk'uko Bibiliya ibitugaragariza, impuhwe za Data wo mu ijuru zirangwa n'urukundo rushakashaka bose, ruzirikana abo yaremye abakunda, rukabagirira igishyika. Ikindi kandi, urwo rukundo ntakirugamburuza, ntirugira uwo rusubiza inyuma. Ni urukundo rudahinyuka, ruhoraho iteka. Bibiliya itwereka ko ari urwo rukundo rwatumye irema byose maze yabireba igasanga ari byiza. Ariko by'agahebuzo, muri ibyo biremwa ikanyurwa na muntu yaremye mu ishusho ryayo. « Noneho duhange muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu » (Intg 1,26). N'ubwo uwo muntu waremwe mu ishusho ry'Imana yacumuye, urwo rukundo rw'igisagirane rwigaragarije by'agahebuzo mu kuduha umwana we w' ikinege Yezu Kristu ngo aducungure. "Kuko Imana yakunze isi cyane bigeze aho itanga umwana wayo w 'ikinege, igira ngo umwemera wese adapfa nabi, ahubwo agire uhugingo bw'iteka"( Yh 3,16).
Fungura inyandiko yose aho munsi