ROZALI NTAGATIFU: Inkomoko n’amateka y’isengesho rya Rozali

Description

ROZALI NTAGATIFU

1. Inkomoko n’amateka y’isengesho rya Rozari

Bavuga ko Bikira Mariya yaba yarashyikirije Mutagatifu Dominiko Rozari. Kuvuga Rozari dutangira kubibona cyane cyane mu kinyejana cya 13 aho bamwe batari bajijutse cyane bafashe akamenyero ko kuvuga Rozari mu mwanya wa Zaburi zavugwaga ahanini n’abiyeguriye Imana. Bavugaga Dawe uri mu ijuru na Ndakuramutsa Mariya inshuro 50 gatatu ku munsi bityo umunsi wose bakaba bazivuze inshuro 150 ( nk’uko zaburi ari 150).

Kuramutsa Mariya inshuro 50 byarimo no kumutura ikamba ry’indabo za roza. Urwo rurabo barwitaga umwamikazi w’izindi ndabo. Iryo kamba ryari rimeze nk’akagofero gato ( Petit chapeau ) ari naho havuye ijambo ishapule (chapelet).

Ikoreshwa ry’amasaro tubona, ryo ni irya kera cyane mu madini atandukanye, iry’abahindu, iry’ababudisti irya isilamu n’iry’abakiristu. Abakiristu babanje kujya batunga intete 50 cyangwa amapfundo ku mugozi kugira ngo zibafashe kutibagirwa umubare bagezeho mu isengesho ry’ishapule. Aha ni ho hakomotse imiterere y’ishapule dufite muri iki gihe aho dukoresha amasaro atunze ku rudodo cyangwa ku mukufi.

Kuva mu kinyagihumbi cya kabiri, Rozari yahawe agaciro gakomeye. Nyuma y’uko Bikira Mariya abonekeye Mutagatifu Dominiko (1170-1221), mu mwaka w’1214, nibwo yahise ategura neza iri sengesho, maze ryitwa rityo « isengesho rya Rozari cg ishapule ya Rozari », arangije arikwirakwiza mu bakristu. Iri sengesho ryamufashije mu rugamba rwo guhangana n’abarimo gukwirakwiza inyigisho z’ubuyobe. Umuhanga mu by’amateka witwa Kasiteliyusi (Castellius) agereranya Mutagatifu Dominiko nk’Umubyeyi wa Rozari bitewe n’uburyo yahumekewemo n’Umubyeyi Bikira Mariya. Amateka agaragaza kandi ko Bikira Mariya amaze kubonekera Dominiko mu 1213, yatangiye kwamamaza n’umutima we wose n’imbaraga ze zose Rozari ntagatifu mu bemera bose. Nyuma y’imyaka ibiri abonekewe na Bikira Mariya, mu 1216, yahise ashinga ikigo cy’Abihayimana b’Abogezabutumwa (les Dominicains ou les Frères Prêcheurs). Abo bihayimana batangiye gushyiraho uburyo buhamye bwo kuvuga ishapule, bayizirikanaho (Chapelet médité) cyane cyane bibanda ku buzima bwa Yezu na Mariya, umwambaro wabo bawukenyeza ishapule nini.

Ku itariki 7 Ukwakira mu mwaka w’1571, Rozari yongeye guhabwa agaciro gakomeye na Papa Piyo wa V. Kwari ugushimira Imana kubera urugamba abakiristu batsinze igihe barwanaga n’abawotomani bashakaga kubigarurira ngo babateshe ukwemera. Uyu munsi waje kwemerwa kuri kalindari ya Liturujiya ya Roma mu w’1716 na Papa Kilimenti wa XI. Kuri iyo tariki kandi yahise iba itariki ngarukamwaka itwibutsa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari, maze igahuza n’umunsi w’abakristu baganjije ababarwanyaga. Ni ku itariki ya 7 Ukwakira 1571 Abakristu batsinze Abanyaturukiya i Lepante. Uruhererekane rwa Kiliziya  ruvuga ko abakristu batsinze urwo rugamba babikesheje kuvuga Rozari.

Mu mwaka w’1886, Papa Lewo wa 13 ukwezi kwa cumi yakweguriye Rozari.

Kubera amabonekerwa yabereye i Lurude mu kinyejana cya 19, abakiristu bashishikarijwe cyane kuvuga ishapule.

Hashize igihe kirekire hakoreshwa amibukiro yo kwishima, ay’ishavu n’ay’ikuzo. Mu mwaka wa 2002 nibwo Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2 yongeyemo amibukiro y’urumuri; yagendeye kuri  Yh 9,5 ahagira hati “Igihe nkiri ku isi ndi urumuri rw’isi.” Kongera amibukiro y’urumuri muri rozari byarushijeho kuba byiza; byatumye muri Rozari tuzirikana ku Ivanjili yose aho tubwirwa ukuvuka, imibereho n’ubutumwa, urupfu n’izuka bya Nyagasani Yezu kandi abamwizera tukaba tumutegereje igihe azazira yuje ikuzo. Uwo mwaka, guhera mu kwezi kwa cumi kwa 2002 kugeza mu kwa cumi kwa 2003, wahariwe Rozari.

 

Abakiristu benshi batanga ubuhamya bw’ukuntu kuvuga rozari cyangwa ishapule byabamariye mu buzima bwabo cyane cyane aho rukomeye.

 2. Intego mu kuvuga Rozari

Intego ya Rozari, nk’uko Papa Yohani Pawulo II  yabyibukije mu mwaka wa Rozari, ni ukwifatanya na Bikira Mariya mukurangamira uruhanga rwa Kristu. Kuvuga rozari cyangwa ishapule ni ikintu cyiza. Bidufasha kurangamira ugucungurwa kwacu dufatanyije na Mariya. Si ugusenga Mariya ahubwo ni ugufatanya nawe gusenga kuko umubyeyi aba hafi y’abana be. Muri Rozari cyangwa ishapule  dufatanya na Mariya kurangamira urukundo rw’Imana yadukunze muri Yezu Kristu.

Isengesho rya Rozari cyangwa ry’ishapule ridushyira twese mu rwego rumwe: abana, abasore n’inkumi, abagabo n’abagore, abasaza n’abakecuru, abakomeye n’aboroheje. Twumva ko twese turi hamwe n’umubyeyi Mariya twarazwe na Kristu ku musaraba. Kimwe mukirigira isengesho rikomeye wenda bamwe bakaba barisuzugura ni uko mu buryo riteye ntawavuga ngo ntiyabasha kurimenya.  Hari abirata bakavuga ko iri sengesho ari iry’abakecuru, cyangwa ngo nta mwanya baribonera. Tumenye ko Imana ikunda abiyoroshya, bakemera guca bugufi kuko burya ari nako bateye, dore ko Imana yonyine ariyo nkuru kandi idahangarwa ikaba yaremeye guca bugufi idusanga. Kutagira umwanya w’isengesho ni ukwemera kuri hasi cyane. Waburira ute umwanya uwakugabiye ubugingo?

Mugusenga wifashishije rozari twirinde guhubuka nk’abarangiza umuhango. Muri rozari tujye tuzirikana aya magambo ya Mutagatifu Yohani Pawulo II: « Isengesho rya Rozari ritazirikanyweho ngo habeho gushengerera no kurangamira Kristu ryaba rimeze nk’umubiri utagira roho ». No kurivuga wirukanka ugira ngo urangize umuhango byaba bidatandukanye n’ibyo Yezu avuga agira ati:« Igihe musenga, ntimugasukiranye amagambo nk’abapagani batazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza » (Mt 6, 7).

Nsoreje kuri aya magambo matagatifu aho Yezu yishimira abaciye bugufi bashyikiriye ubukungu burenze ubw’abanyabwenge:

Dawe Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko Dawe niko wabyishakiye” (Mt 11, 25).

 

Bayeux, ku wa 01 Ukwakira 2017

Padiri Donat NSABIMANA,

Umusaseridoti wa diyosezi ya Byumba

Attachments