UBUTUMWA BUGENEWE ABAKRISTU KU MUNSI MUKURU W’ABALAYIKI

Description

          Tariki ya 3 Nyakanga 2011

 

“DUSHINGE IMIZI MURI YEZU KRISTU” (Kol 2,7).

UBUTUMWA BUGENEWE ABAKRISTU KU MUNSI MUKURU W’ABALAYIKI W’2011

 (Amasomo: Zakariya 9,9-10; Abanyaroma 8,9.11-13; Matayo 11,25-30)

Bakristu bavandimwe, umwaka ushize twahimbaje Yubile y’imyaka 25 yari ishize abalayiki bo mu Rwanda tubonye urubuga rwo gusohorezamo ubutumwa bwacu. Uwo mwaka wahuriranye n’umwaka w’ubusaserdoti. Twagize igihe gihagije cyo kuzirikana ku butumwa bwacu nk’abalayiki, ari nako dusabira ku buryo bw’umwihariko abasaserdoti kuba indahemuka ku butumwa bwabo. Abasaserdoti batorwa mu miryango y’abalayiki kandi bagatorerwa gusohoza ubutumwa bwa Yezu muri iyo miryango. Niba rero twiyumvisha neza agaciro k’umusaserdoti muri Kiliziya, twebwe abakristu b’abalayiki tugomba kurushaho kwita ku burere bw’abana bacu, cyane cyane tubashyigikira mu buzima bwo kwitegura kuba abasaserdoti. Koko rero bakristu, bavandimwe, ntiduhwema kubabwira ko Kiliziya y’ibanze ari ingo zacu, ko ari imiryango dukomokamo. Mu ngo zacu, mu miryango yacu, ni ho uburere bw’ibanze butangirwa. Ariko ikigaragara ni uko muri iki gihe usanga uburere bw’abana bwaradohotse mu miryango myinshi y’abakristu, aho usanga umwana yarabaye terera iyo. Mu ngo nyinshi z’abakristu ntibagisenga, ntibagihabwa amasakramentu cyangwa ngo bayaheshe. Niba rero dushaka abasaserdoti beza, niba rero dushaka abakristu beza, niba rero dushaka abanyarwanda beza, baharanira amahoro, urukundo n’ubutabera, niturere abana bacu gikristu, maze bazakure koko bashinze imizi muri Kristu.

Mu Isomo rya mbere twumvise Umukiza woroshya kandi uzanye amahoro. Umukiza tugomba gushoramo imizi yacu. Uwo nta wundi ni Yezu Kristu. Yari yarahanuwe n’abahanuzi nka Zakariya watubwiye ko ari umukiza woroshya kandi uzaniye abatuye isi yose amahoro. Natwe rero abamuyobotse, dusabwa guharanira kugira amahoro no kuyatanga, nibwo koko tuzaba dushinze imizi muri we. Koko, rero uwashinze imizi muri Yezu Kristu agira amahoro. Kugira amahoro ntibishatse kuvuga igihe cy’umutekano kitarangwamo intambara gusa, cyangwa se ngo bivuge kugira ubuzima bwiza gusa, ahubwo kugira amahoro ni ukumva utuje mu mutima, bityo rero, uwashinze imizi muri Kristu agira amahoro y’umutima kandi akayaha n’abandi. Mutagatifu Yakobo niwe uvuga ati: Imbuto y’ubutungane ibibwa mu mahoro, ku baharanira amahoro”(Yak 3,18).

Icyaha burya nicyo gituma abantu babura amahoro. Koko rero, ahari akarengane, ahari urwango, ahari amakimbirane, nta mahoro ashobora kuhaba. Muri iki gihe, twumva ku ma Radiyo ko mu bihugu binyuranye byo hirya no hino ku isi havugwa intambara, zihitana abantu benshi b’inzirakarengane. Abo bavandimwe bacu badafite amahoro tubasabire kwihangana no gushyira amizero yabo muri Yezu Kristu we utanga amahoro y’ukuri. Yezu niwe utuzanira amahoro nyayo kuko yatsinze icyaha. Ariko ayo mahoro azasendera neza ubwo Yezu Kristu azaba agarutse kuko ari bwo icyaha kizarimburwa burundi mu bantu.

Nk’uko nanone twabyumvise mu isomo rya mbere, uwashinze imizi muri Kristu arangwa n’ubutabera, akirinda akarengane. Abahanuzi ba Israhelí, cyane cyane umuhanuzi Amosi, bakunze kwamagana akarengane. Umuhanuzi amosi yakamaganye muri aya magambo: “Bariyimbire abahumanyije ubutabera, birengagiza gukiranura abandi. Banga uwibutsa ubutabera mu rukiko, uvuga ukuri bakamwanga urunuka. Ubwo rero muryamira umutindi mukamutwara umugabane we w’ingano, ayo mazu mwubakishije amabuye abaje, ntimuzayabamo; iyo mizabibu myiza mwateye ntimuzanywa divayi yayo. Kuko nzi umubare utabarika w’ibicumuro byanyu, n’ububi bw’ibyaha byanyu, mwe murenganya intungane, mukakira indishyi z’amahugu, mugatera ijanja abakene babatakambiye mu rukiko”( Amos 5,7.10-12).

Uwashinze imizi muri Kristu, aharanira kuba intungane. Mu isakramentu rya Batisimu n’iry’ugukomezwa duhabwa Roho Mutagatifu, ni we udutagatifuza, akatugira abana b’Imana. Nibyo Petero Mutagatifu atubwira agira ati: “Naho mwebwe muri ubwoko bwatoranyijwe, imbata y’abaherezabitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango Imana yironkeye, kugira ngo mujye mwamamaza ibigwi by’Uwabahamagaye, abavana mu mwijima, akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza, mwebwe abatari umuryango w’Imana kuva kera, ubu ngubu noneho mukaba mwarabaye umuryango wayo, mwebwe mutari abo kugirirwa imbabazi, ubu ngubu noneho mukaba mwarazigiriwe”(1 Pet 2,9-10).

Ni nabyo twumvise mu isomo rya kabiri, aho Pawulo Mutagatifu adusaba kuba koko ingoro za Roho Mutagatifu. Umuntu utuwemo na Roho Mutagatifu ntarangwa n’ibikorwa by’umubiri, ahubwo agengwa n’ibikorwa bya roho.

Ibikorwa by’umubiri ni: ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika ubusinzi, ubusambo, n’ibindi nk’ibyo(Gal 5,19-21). Ingaruka z’abakora nk’ibyo ni uko nta murage bazahabwa mu Bwami bw’Imana.

Naho imbuto za Roho ni: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana,ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata.(Gal 5,22-23).

Muri iri isomo rya kabiri, Pawulo Mutagatifu aradusaba kuba koko ingoro za Roho Mutagatifu. Aradusaba kureka ibikorwa byangiza umubiri, ahubwo tukera imbuto za Roho arizo: urukundo, ubugwaneza, aradusaba gukomera ku ngabire twahawe muri Batisimu ziduca ku ngoyi y’icyaha, zikatugira abana b’Imana, abavandimwe ba Yezu Kristu n’ingoro za Roho Mutagatifu.

Pawulo Mutagatifu aratwibutsa ko umwenda turimo ari uguharanira ubugingo bw’iteka tubuganizwamo na Roho w’Imana.

Mu Ivanjiri yanditswe na Mutagatifu Matayo 11,25-30, iratwumvisha isano ikomeye iri hagati y’Imana Data na Yezu Kristu. Imana Data ifite ububasha bwose mu ijuru no mu nsi; Mwana wenyine ni we Data yahaye ubwo bubasha. Mwana kandi nawe afite ububasha bwo guhishurira amabanga y’Imana Se uwo yishakiye, cyane cyane abaciye bugufi. Koko rero, inyigisho za Yezu zikunda kwunvwa n’abaciye bugufi, ni ukuvuga abafite umutima woroshya. Abo ni bo Pawulo Mutagatifu atubwira muri aya magambo: “Twebwe koko si ubwenge bw’isi twahawe, ahubwo ni Roho ukomoka ku Mana twahawe kugira ngo tumenye ibyiza Imana yatugabiye ku buntu”(1 Kor 2,12).

Balayiki bavandimwe, uwashinze imizi muri Kristu amenya ibyiza binyuranye Imana yamugabiye, maze akayibishimira. Uwashinze imizi muri Kristu, ashishikazwa no kumenya Kiliziya ya Yezu kandi akayikunda. Gukunda Kiliziya, ni ukubaha abayobozi bayo, ni ukugira uruhare mu kuyubaka.

Muri iki gihe, hari abakristu b’abalayiki benshi kandi bo mu byiciro binyuranye, bitabira gufasha Kiliziya yabo kugira ngo itere imbere. Abo bose turabashimira. Ariko hari n’abandi bigira ba ntibindeba, bakumva ko Kiliziya ari iya Papa, Abepiskopi, abasaserdoti n’abihayimana gusa. Bene abo ni bo usanga ari indorerezi muri Kiliziya, turabasaba kwikubita agashyi, bakumva ko Kiliziya ari iy’ababatijwe mu izina rya Yezu Kristu bose. Ko twese duhamagarirwa kuyubaka, mu rugero buri wese abishoboyemo kandi akurikije n’ingabire yahawe, nta kwitana ba mwana.

Gushinga imizi muri Kristu ni ugukurikiza amahame n’amabwiriza bya Kiliziya. Ni ukwitabira gufasha Paruwasi yawe, Santarari yawe, umuryangoremezo wawe. Ni ugutanga ituro rya Kiliziya, ukitabira kujya mu nama z’abakristu, no gusengera hamwe n’abandi. Ni ukwitabira gukora ibikorwa by’urukundo, nko gufasha abakene, impfubyi ,abapfakazi n’abandi bose batagira kivurira.

Yezu Kristu ati: Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura. Koko rero Kristu ni uburuhukiro bw’abarushye n’abaremerewe. Imitwaro yacu (imitwaro y’isi), dufite uyidutura tukamererwa neza mu mitima yacu.

Izo mpuhwe z’Imana, Umuhire Papa Yohani Pawulo wa 2 na we yarazigaragaje mu mibereho ye. Ni nayo mpamvu ku itariki ya 1 Gicurasi muri uyu mwaka, Papa Benedigito wa XI yamushyize mu rwego rw’abahire. Papa Yohani wa 2 yabaye koko Intumwa y’impuhwe z’Imana mu bantu, aba n’inshuti y’u Rwanda by’umwihariko. Turamushimira uruhare yagize mu guteza imbere abalayiki, abashishikariza gukunda Kiliziya no kuyubaka. Imbuto twabonye mu mwaka wa Yubile ni we tuzikesha, cyane cyane ko insanganyamatsiko twagendeyeho muri uwo mwaka, yavuye mu butumwa yatugejejeho ubwo hari hashize imyaka 20 atanze ubutumwa bushishikariza abalayiki kwamamaza Inkuru Nziza yise “ Namwe nimujye mu muzabibu wanjye”(Mt 20,7).

Mu mwaka wa 1990, ubwo Nyirubutungane Papa Yohani wa 2 yasuraga u Rwanda, yatugaragarije ko akunda igihugu cyacu koko, kandi adusigira n’ibintu byinshi tuzajya tumwibukiraho. Ubwo yabonanaga n’abakristu bari mu nzego z’ubuyobozi n’abandi bagize amahirwe yo kwiga, yabashishikarije gukunda Kiliziya no kugira uruhare mu kuyubaka. Urubyiruko yarusabye gukundana no kuba inkunzi z’amahoro cyane ko, yasuye igihugu cyacu ubwo cyari cyugarijwe n’ibibazo binyuranye birimo ivangura rishingiye ku bwoko no ku turere, n’ibindi. Abahinzi yabashishikarije gukunda umurimo wabo kuko ari wo utunze abanyarwanda benshi, ashyira n’urwibutso rw’amasuka abiri muri Paruwasi ya Kamonyi (Kabgayi). Yashinze ikigo cy’abana b’impfubyi (Urugo rw’i Nazareti) i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi. Yashyize Kiliziya y’i Kabgayi mu rwego rwa Bazilika. Kwemeza ko Umubyeyi Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho nabyo byabaye mu gihe Papa Yohani wa 2 yayoboraga Kiliziya. By’umwihariko ariko, Papa Yohani Pawulo wa 2, ntituzamwibagirwa mu mateka y’u Rwanda, kuko ari we wabaye uwa mbere ku isi yose watinyutse kwamagana amarorerwa ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 kandi agahamya kumugaragaro ko ayo marorerwa yakorerwaga mu Rwanda yari jenoside.

UMWANZURO

Balayiki bavandimwe, mu gusoza iyi nyigisho, twongere twibukiranye ibi:

-          Urugo rugomba gushingira kuri Kristu, abarugize bakamenya ko ari ubutumwa bw’Imana akaba ariyo bashakashaka kurusha ibindi.

-          Urugo rwubakiye ku Ijambo ry’Imana, Yezu arugereranya n’urw’umunyabwenge wubakiye inzu ye ku rutare (Mt 7,24-27)

-          Ingo zishingiye ku kindi kindi, izo ngo Yezu azigereranya n’ingo z’abasazi zubakiye ku musenyi.

-          Bene izo ngo nizo zugarijwe n’ibi bikurikira: kutarangiza neza inshingano z’urugo, gucunga nabi umutungo w’urugo, nta burere bw’abana, nta munezero w’abashakanye, ubuhemu butera ugutandukana kw’abashakanye kwa hato na hato n’ibindi.

Hari n’indi mitwaro abantu bikoreye, twavuga:

Ubwoba bw’ejo hazaza, butuma dushakira ubuzima mu kujya mu bapfumu, gufata inzozi nk’ukuri, guhurira aho bavuze amabonekerwa hose, abahanuzi b’ibinyoma, abarondozi. Kutubaha ubuzima (gukuramo inda, kunywa ibiyobyabwenge, ubwicanyi, kwiyahura). Buri mukristu ahamagarirwa kwirinda ibikorwa byose binyuranyije n’amahame y’ukwemera kwa Kiliziya nk’uko amategeko ya Kiliziya abiteganya.

Ku birebana n’urubyiruko, turarushishikariza kutigana ibihe turimo bibatera kurarikira ibyifuzo by’umubiri birwanya roho (irari ry’umubiri, gushaka gukira vuba mu buryo Butaré bwo, ubwomanzi, kwangana, kwiyahuza ibiyobyabwenge n’ibindi nk’ibyo.

INGAMBA TWAFATA

Ingo z’abakristu nizihagurukire umuco w’isengesho ryo mu rugo kuko urugo rudasenga rurasenyuka. Umushyikirano w’abagize urugo nuhabwe agaciro, kuko inama itagiriwe mu kirambi ica ikirago. Ubuzima bwacu bwose tubukomora kuri Kristu, kandi ni we Mwami w’amahoro, uturindira ubuzima, niwe uturuhura imitwaro yacu agasakaza umunezero mu mitima yacu, ni we tuzamurikira ubuzima bwacu kuko ari we ntangiriro n’iherezo ry’ukubaho kwacu.

Mu gusoza kandi, dukomeze gusabira igihugu cyacu, cyane ko twitegura no guhimbaza umunsi mukuru wo kwibohoza , uzatubere umwanya wo gukomeza gusabira igihugu cyacu n’abayobozi bacu bo mu nzego zose.

 

Tubaragije mwese umubyeyi Bikira Mariya wa Kibeho.

 

Mgr Serviliyani NZAKAMWITA

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba akaba na

Prezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ubutumwa bw’Abalayiki.

Attachments

Categories