Gutangaza ku mugaragaro Gahunda y’ikenurabushyo ry’ingo muri Diyosezi ya Byumba

Description

Bakristu Bavandimwe,

Nshimishijwe no kubagezaho uru rwandiko rwo gutangaza ku mugaragaro gahunda y’imyaka itatu (2011-2013), mu guteza imbere ubukristu muri Diyosezi yacu ya Byumba:  Ni gahunda y’iyogezabutumwa ry’ingo. Ubukristu bushinga imizi ari uko buhereye mu rugo, bugafatira Umuryango remezo, bugakomereza muri Santrali, muri Paruwasi, muri Doyene, muri Diyosezi, kugeza n’aho bugaragaza imbuto zabwo nziza mu rwego rw’igihugu no mu miryango mpuzamahanga.

Uyu mwaka turimo, wabaye uwo kwishyushya no gukangura ingo ngo ziyandikishe mu Ihuriro ry’ingo no kugana amahugurwa ku byerekeranye n’Ubusugire bw’ingo bushingiye ku buryo bwa kamere mu guteganya imbyaro.

Imana yerekanye agaciro gakomeye urugo rufite mu majyambere ya roho n’ay’umubiri, igihe ihuje umugabo n’umugore yari imaze kurema, ikabaha inshingano yo kororoka no guhindura isi nziza, ari byo bivuga kuyisakazamo amajyambere arambye. Nk’uko tubisanga mu gitabo cy’Intangiriro, Imana yabahaye umugisha maze irababwira iti “Nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke !” (Intg 1, 28). Ntabwo mwakororoka ngo mubyare abo mushoboye kurera, mudahujwe n’urukundo rubafasha kureba kure; ntimwategeka isi mutajya inama, mudatahiriza umugozi umwe, ngo mubashe gukurikirana muri byose ikiri icyiza, dore ko ikibi cyo gisenya kikanahumanya. Imana yongeye kugaragaza ku buryo budasubirwaho ko Inkuru Nziza y’umukiro iyobokwa byuzuye ari uko ihereye mu rugo, igihe igennye ko Umwana wayo aza ku isi avukiye mu rugo rwa Yozefu mutagatifu na Bikira Mariya, Umubikira n’Umubyeyi.

Inyigisho Yezu Kristu yadusigiye, na yo yerekana agaciro gakomeye k’urugo. Twibuke nka ha handi yatubwiye ko umugabo n’umugore bahawe isakaramentu ry’ugushyingirwa badashobora gutandukana, kuko Imana ubwayo ari yo yabahuje (Mt 19, 6) igira ngo umubano wabo ube ishusho igaragara y’urukundo ifitiye inyokomuntu. Kwemera ubutane, byaba bivuze ko hari igihe kizagera, Imana ikibagirwa abo yaremye, na Kristu akitandukanya n’umubiri abereye umutwe. Ibyo rero ntibishoboka. Abashakanye bafite umuhamagaro ukomeye ku buryo igitangaza cya mbere Yezu Kristu yakoze, cyabaye yatashye ubukwe bw’i Kana, agaragaza atyo ko ahari ibyishimo biturutse ku rukundo ruzira uburyarya, Imana iba ihari. Ni kenshi yaduhishuriye amabanga y’ijuru akoresheje amagambo “Data, Mwana, Abavandimwe, Ababyeyi…”, n’andi nkayo twinjira mu gisobanuro cyayo cyuzuye duhereye ku mibanire y’abahujwe n’isano y’amaraso.

Mu rugo ni ho umuntu yigira imigenzereze myiza yo kubabarira, kwihangana, kwiyakira, n’indi nk’iyo Pawulo mutagatifu agarukaho asoza ibaruwa yandikiye Abanyefezi, aho agira ati “Abagore borohere abagabo babo nk’aho babigirira Nyagasani, abagabo bakunde abagore babo nk’uko Kristu yakunze Kiliziya, akayitangira; abana bumvire ababyeyi, na bo birinde kubakura umutima, ahubwo babarere neza, babakosore kandi babagire inama zikomoka kuri Nyagasani” (Ef 6, 1-4).

Agaciro gakomeye urugo rufite mu maso y’Imana, ni ko gatuma shitani ihora iruhigira igamije kurusenya, maze ngo igere ityo ku mugambi wayo wo kwigomeka ku Mugenga wa byose. By’umwihariko muri iki gihe ingo zirakomerewe: jugujugu ya buri munsi ntifasha abashakanye ngo bashakire hamwe icyakungahaza umubano wabo, ibyamamazwa mu binyamakuru n’ahandi ni ibirarura urubyiruko, umuryango mugari wahanuraga abakiri bato ntukibaho, dore ko buri wese yototera kuba nyamwigendaho.

Gahunda y’iterambere ry’umugore n’uburenganzira ku mirimo yose, hari aho bibangamira uburenganzira bw’umwana n’uburere bwe, bityo n’urugo rugahungabana.  

Ibibazo by’impurirane ingo zifite muri iki gihe, ni byo byatumye ahanini Ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika bukangurira abogeza Inkuru Nziza kwita cyane ku Iyogezabutumwa  ry’ingo: Papa Yohani Pawulo wa kabiri yadusigiye inyigisho nyinshi zifasha mu iyogezabutumwa ry’ingo. Amahuriro mpuzamahanga y’ingo ni we wayashyizeho, agamije kugarurira icyubahiro isakramentu ry’ugushyingirwa. Papa Benedigito wa XVI wamusimbuye na we yagaragaje kenshi icyifuzo cye cyo kuturarikira gukomera ku mico myiza yose ikenewe mu mubano mwiza w’abashakanye. Mu guhimbaza Yubile y’imyaka 2000 Yezu Kristu avutse n’imyaka ijana Inkuru Nziza igeze mu Rwanda, Abepiskopi bo mu Rwanda batangaje ko umwe mu miyoboro y’ingenzi iyogezabutumwa rigomba kugenderaho mu gihugu cyacu, ari uwo kwita ku bashakanye, bagashishikarizwa no kuyoborwa n’inshingano z’isakramentu ry’ugushyingirwa mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ntangaje ku mugaragaro ibyo tumaze igihe dukora: mu nyigisho natanze naje kubasura mu rwego rwa Paruwasi na Santarali, ingingo yo guhamya ubukristu mu ngo nayigarutseho kenshi, kandi n’abapadiri banyu ni ko babikora. Nabararikiye kuvuga isengesho ryo gusabira ingo, mubyitabira bwangu: mukomereze aho ngaho. Yewe no mu bisabisho tugeza ku Mana buri cyumweru, birakwiye ko mwagena icy’umwihariko cyo gusabira ingo. Hari amahugurwa yagiye aba yo kurushaho kumenyekanisha ihuriro ry’ingo, hamwe n’andi y’ubusugire bw’ingo: azakomeza kandi ahabwe ingufu uko tuzabishobozwa n’amikoro. Dufite Paruwasi zakataje mu iyogezabutumwa ry’ingo nka Nyagahanga, Rwamiko, Nyinawimana na Matimba, zikaba zarabaye ikitegererezo ku zikirwana no gutangira.

Muri uyu mwaka wa 2011, tuzakomeza ahanini igikorwa cyo gusobanura iyogezabutumwa ry’ingo no gushishikariza abakristu b’ingeri zose kurigana (animation et sensibilisation). Nongere mbibutse ko rijyana n’ubusugire bw’ingo mu birebana no guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere. Muri uyu mwaka kandi, tuzibanda ku gushaka inkunga zo kurangiza neza ibikorwa by’iyogezabutumwa ry’ingo (mobilisation des fonds). Turateganya amahugurwa  mu rwego rwa Diyosezi, mu rwego rwa zone y’Umutara na zone ya Byumba no mu maparuwasi.

Umwaka wa 2012 uzaba uwo guhamya inzego zikomeza umuyoboro w’iyogezabutumwa ry’ingo (formation à tous les niveaux).

Umwaka wa 2013 uzaba uwo guhimbaza (ku rwego rwa Paruwasi na Diyosezi) iminsi mikuru y’iyogezabutumwa ry’ingo, gusuzuma ibyakozwe (évaluation) no kunoza uburyo bwo gukomeza iryo yogezabutumwa mu myaka izakurikiraho.

N’ubwo buri mwaka ufite umwihariko wawo, ibyo gutanga inyigisho n’amahugurwa akenewe mu iyogezabutumwa ry’ingo, byo bizahoraho. Ndabifuriza kuzajya mwitabira izo nyigisho, kimwe n’izindi gahunda zose zibafasha gukomera mu bukristu. Ndangije mbaha umugisha wa gishumba.

                                      Bikorewe i Byumba, ku wa 21/11/2011

                                      + Servilien NZAKAMWITA

                                         Umushumba wa Diyosezi ya  Byumba

Attachments

Categories