UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA BENEDIGITO WA XVI YAGENEYE IGISIBO CY’UMWAKA W’2011

Description

« Igihe mubatijwe mwahambanywe na Kristu,

kandi muzukana nawe »

(Kol 2, 12)

Bavandimwe nkunda !

Igisibo kitugeza ku ihimbazwa rya Pasika ntagatifu rwose, koko kuri Kiliziya ni igihe cya Liturujiya cy’agaciro gakomeye kandi cy’ingirakamaro. Ngiyo impamvu itumye nshimishwa no kuboherereza ubu butumwa, kugira ngo icyo Gisibo kibashe guhimbazwa mu byishimo bihagije. Mu gihe Kiliziya, umuryango wawe, itegereje guhura n’Umugenga wayo igihe cya Pasika izahoraho, bagura inzira yabo yo gusukura imitima bashishikarira gusenga no kugaragaza ibikorwa by’urukundo, kugira ngo bavome ku buryo bw’igisagirane ubugingo bushya buronkerwa muri Kristu Nyagasani, mu Iyobera ryUgucungurwa (reba Interuro ya I yo mu Gisibo).

1. Ubwo bugingo twabuhawe ku munsi wa Batisimu yacu, igihe « twagiraga uruhare ku rupfu n’izuka bya Kristu », bityo tukaba twaratangiye « urugendo runejeje kandi rw’agatangaza rw’umwigisha wa Yezu » (reba Inyigisho natanze ku munsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani, 10 janvier 2010). Mu mabaruwa ye, Mutagatifu Pawulo yibanda cyane ku bumwe bwihariye dufitanye n’Umwana w’Imana, duherwa mu mazi ya Batisimu. Kuba Batisimu ikunze guhabwa abana bato, bitwereka neza ko ari ingabire y’Imana : Ntawe uhabwa ubugingo b’iteka ku bw’imabaraga ze bwite. Impuhwe z’Imana, zidukiza icyaha kandi zikaduha kubaho turangwa « n’amatwara ahuje n’aya Kristu Yezu ubwe », umuntu azihabwa ku buntu.

Mu ibaruwa yandikiye Abanyafilipi, Mutagatifu Pawulo, Intumwa y’Amahanga, aradusobanurira ibyerekeye agaciro ko guhinduka gaturuka ku ruhare rwacu ku rupfu n’izuka bya Kristu, akatwereka intego igambiriwe : « Ni ukumumenya, We wazukanye ububasha, no kwifatanya na We mu bubabare bwe, ndetse no kwishushanya na We mu rupfu rwe, kugira ngo nibishoboka nanjye nzagere ku izuka mu bapfuye » (Fil 3, 10-11). Bityo rero, Batsimu si umuhango wa kera, ahubwo ni umushyikirano wacu na Kristu uha ireme imibereho yuzuye y’uwabatijwe, akamuha ubugingo bw’Imana kandi akamuhamagarira guhinduka byuzuye, afashijwe kandi atewe imbaraga n’Ingabire, ituma ashobora no kuyingayinga igihagararo cya Kristu.

Hari isano yihariye ihuza Batisimu n’Igisibo nk’igihe cyiza cyo gusobanukirwa ingabire ikiza. Abari bagize Inama nkuru ya Kiliziya yateraniyei Vatikani ku ncuro ya kabiri, bashishikarije Abashumba ba Kiliziya bose ko ari ngombwa « kwibanda cyane ku mihango ya Batisimu iteganyijwe muri liturujiya y’Igisibo » (Const. Sacrosanctum Concilium, 109). Koko rero, kuva mu ntangiriro Kiliziya yahuje Igitaramo cya Pasika n’umuhimbazo w’Isakaramentu rya Batisimu : muri iryo sakaramentu huzurizwa Iyobera rikomeye, aho umuntu wapfuye ku cyaha agira uruhare ku buzima bushya muri Kristu wazutse, kandi agahabwa nyine uwo Roho w’Imana wazuye Yezu mu bapfuye (Rom 8, 11). Iyo ngabire itangwa ku buntu igomba guhora ivugururwa muri buri wese muri twe, kandi Igisibo kiduha inzira nk’iy’ubwigishwa, ari yo nzira itanga ubumenyi budakuka mu byerekeye ukwemera n’imibereho ya gikristu, ku bakristu ba Kiliziya ya kera kimwe n’abo muri iki gihe turimo : koko rero babaho bakurikije Batisimu yabo nk’igikorwa biyemeje mu buzima bwabo bwose.

2. Mbese kugira ngo dufate koko urugendo rugana Pasika kandi twitegure guhimbaza Izuka rya Nyagasani – ari wo munsi w’ibyishimo kandi mukuru kurusha iyindi w’umwaka wa liturujiya – ni ikihe gikorwa twakwibandaho kurusha ibindi, uretse kwemera kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana ? Ni yo mpamvu Kiliziya, yifashishije amasomo yo mu Mavanjili asomwa ku byumweru by’Igisibo, itugeza ku mushyikirano nyakuri kandi wihariye na Nyagasani, ituvugururamo intera zinjiza abantu mu bukristu : ku bigishwa hagamijwe guhabwa ubuzima bushya mu Isakaramentu rya Batisimu ; ku babatijwe hagamijwe kongera gutera intambwe zihamye bakurikira Kristu, mu guhabwa ingabire zisendereye.

Icyumweru cya mbere cy’urugendo rw’Igisibo kimurikira imibereho yacu ku isi. Urugamba Yezu yatsinze igihe yari ahanganye n’ibishuko, ari na rwo rutangira igihe cy’ubutumwa bwe, rudukangurira kwiyumvisha intege nke zacu mu kwakira Ingabire idukiza icyaha kandi ikongera kudukomeza muri Kristu, Inzira, Ukuri n’Ubugingo (reba Igitabo cy’imihango y’amasakaramentu yinjiza mu bukristu ku bantu bakuru, n. 25). Ni ubutumire bwihutirwa butwibutsa, tubikesha urugero rwa Kristu n’ubumwe dufitanye na we, ko ukwemera kwa gikristu kutujyana ku rugamba turwana « n’Abagenga b’iyi si y’umwijima » (Ef 6, 12), aho Sekibi ari ku murimo we kandi ntahweme, ndetse no muri ibi bihe turimo, gushuka buri muntu wese ushaka kwegera Nyagasani. Byongeye kandi, Kristu yatsinze urwo rugamba kugira ngo ahe umutima wacu amizero kandi adufashe gutsinda ibishuko bituruka ku kibi.

Ivanjili idutekerereza iby’Ukwihindura ukundi kwa Nyagasani, idufasha kurangamira ikuzo rya Kristu ushishura mbere y’igihe izuka rye kandi agatangaza ikuzwa rya muntu. Umuryango w’abakristu uhishura ko mu gukurikira Intumwa Petero, Yakobo na Yohani, ugera « ahantu hiherereye mu mpinga y’umusozi muremure » (Mt 17, 1), kugira ngo wakire bundi bushya muri Kristu, nk’abana muri Mwana, impano y’Ingabire y’Imana : « Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira ; nimumwumve !» (Mt 17, 5). Ayo magambo adushishikariza kuva mu bikorwa bitagira umumaro bya buri munsi kugira ngo twinjire mu Mana : Yo ishaka kuduhindura buri munsi Ijambo ricengera mu mutima wacu, aho risobanura icyiza n’ikibi (Heb 4, 12) kandi rigakomeza ubushake bwacu bwo gukurikira Nyagasani.

« Mpa amazi yo kunywa » (Yh 4, 7). Iryo jambo Yezu yabwiye Umunyasamariyakazi tubwirwa muri liturujiya y’icyumweru cya gatatu cy’Igisibo, rigaragaza urukundo Imana ifitiye buri muntu kandi igashaka kubyutsa mu mutima wacu icyifuzo cyo guhabwa ingabire ho « isoko idudubiza kugera mu bugingo bw’iteka » (Yh 4, 14) : Iyo ni ingabire ya Roho Mutagatifu utuma abakristu bahinduka « abantu basenga by’ukuri», bashobora gusengera Imana Data « mu mutima no mu ukuri » (Yh 4, 23). Ayo mazi ni yo yonyine ashobora kutumara inyota dufite y’icyiza, ukuri n’ubwiza ! Byongeye kandi, ayo mazi yonyine twahawe ku bwa Kristu, ni yo ashobora kubobeza ubutayu bw’umutima ufite intimba kandi utazigera utuza, « igihe cyose utararuhukira mu Mana » nk’uko Mutagatifu Agusitini yabivuze.

Icyumweru cy’impumyi yabuvukanye kitwereka Kristu nk’urumuri rw’isi. Iyo Vanjili irabaza buri wese muri twe iti « Wemera Umwana w’umuntu ?» Impumyi yabuvukanye yasubije mu izina rya buri muntu wemera iti « Ndemera, Nyagasani !» (Yh 9, 35-38). Igitangaza cy’uko gukizwa ni ikimenyetso cy’uko Kristu, mu guhumura impumyi, ashaka natwe guhumura indoro yacu y’umutima kugira ngo ukwemera kwacu kugende kurushaho gukomera, kandi dushobore kumubonamo Umukiza wacu rukumbi. Kristu yeyura imyijima yose yugarije ubuzima kandi agaha umuntu kubaho nk’« umwana w’urumuri ».

Mu gihe Ivanjili y’Icyumweru cya gatanu itangaza izuka rya Lazaro, twibona imbere y’iyobera rihebuje ry’ukubaho kwacu. Yezu ati « Ni Jye zuka n’ubugingo… Ibyo urabyemera?» (Yh 11, 25-26). Nk’uko Marita yabigenje, igihe kirageze kugira ngo n’umuryango w’abakristu wose wongere kandi ubikuye ku mutima gushyira amizero yawo muri Yezu w’i Nazareti : « Yego Nyagasani, nemera ko uri Kristu, Umwana w’Imana waje muri iyi si » (Yh 11, 27). Kunga ubumwe na Kristu, muri ubu buzima, bidutegurira gusimbuka icyago cy’urupfu kugira ngo tuzabeho ubuziraherezo muri We. Kwemera izuka ry’abapfuye no kwizera ubugingo buzahoraho iteka bituma ubwenge bwacu bubona igisubizo cya nyuma ku buzima bwacu : Imana yaremeye muntu kuzuka no kubaho. Uko kuri ni ko guha agaciro nyako kandi kadasubirwaho amateka y’abantu, imibereho y’umuntu ku giti cye, imibanire y’abantu, umuco, politiki, n’ubukungu. Iyo isi ibuze urumuri rw’ukwemera irarimbuka, ikaba imfungwa mu mva itagira amizero n’ejo hazaza.

Urugendo rw’Igisibo rusozwa n’Inyabutatu ya Pasika, by’umwihariko Igitaramo cy’Ijoro ritagatifu : igihe dusubira mu masezerano ya Batisimu, twongera guhamya ko Kristu ari Umugenga w’ubuzima bwacu, ubuzima Imana yaduhaye tumaze kuvuka ubwa kabiri « ku bw’amazi na Roho Mutagatifu », tukongera kandi guhamya ko kugira ngo tube abigishwa be, twemeye ko Ingabire idukoreramo.

3.       Kwinjira mu rupfu no mu Izuka rya Kristu tubikesheje Isakaramentu rya Batisimu biduha kubohora buri munsi umutima wacu ku bushikamirwe bw’ibintu by’isi, ku ngoyi y’ubwikanyize butuma tugundira « iby’isi», ari byo bidutindahaza kandi bikatubuza guha umwanya no kwakirana ubwuzu Imana na mugenzi wacu. Muri Kristu, Imana yatwigaragarije ko ari Urukundo (1Yh 4, 7-10). Umusaraba wa Kristu, mbese « igisobanuro cy’Umusaraba », kigaragaza ububasha bukomeye bw’ubucunguzi bw’Imana (1 Kor 1, 18), yitanga kugira ngo izahure muntu kandi imugeze ku mukiro : Uwo musaraba ni wo shusho ihebuje y’urukundo (reba nise “Imana ni Urukundo” [Deus Caritas est, 12]). Mu mugenzo wariho kuva hambere wo gusiba kurya, gutanga imfashanyo n’isengesho, ari byo bimenyetso by’ubushake bwacu kwisubiraho, igihe cy’Igisibo kitwigisha kubaho mu rukundo rwa Kristu mu buryo budasubirwaho. Gusiba kurya, bishobora guterwa n’impamvu zinyuranye, bifitiye umukristu igisobanuro gikomeye cy’umugenzo w’iyobokamana : igihe tugabanya ibyo dusanzwe dufungura ku meza yacu, tuba twitoza gutsinda ubwikanyize kugira ngo dushobore kubaho turangwa n’ubwitange n’urukundo. Igihe tugize icyo twigomwa, - atari ugutanga ku by’ikirenga gusa -, tuba twitoza guhindura indoro yacu tukareka kwireba ubwacu, tukamenya na mugenzi wacu uturi iruhande kandi tukabona Isura y’Imana mu ruhanga rwa benshi mu bavandimwe bacu. Ku mukristu, gusiba kurya si igikorwa kigamije kwigaragaza uko turi, ahubwo gituma turushaho kumenya Imana n’akaga k’abantu ; bigatuma urukundo dufitiye Imana ruhinduka urukundo rwa mugenzi wacu (reba Mk 12, 31).

Mu mibereho yacu, duhura kenshi n’igishuko cyo kwikubira umutungo, gukunda amafaranga, bibangamira umwanya w’ibanze tugomba guha Imana mu buzima bwacu. Umururumba wo gushaka kwigwizaho umutungo ni intandaro y’amakimbirane mu bantu, kutita ku nshingano zacu ndetse n’urupfu. Ni yo mpamvu Kiliziya ihamagarira abantu gutanga imfashanyo, by’umwihariko muri gihe cy’Igisibo, ni ukuvuga gusangira n’abandi ku byo utunze. Gukunda ibintu bigeza aho kubigira nk’ikigirwamana, usibye ko binadutandukanya n’abandi, bituma dutesha agaciro ikiremwamuntu bityo agahora mu magorwa, tugahora tumubeshya, tumuryarya nyamara ntitugere ku byo tumusezeranya, kubera ko Imana, yo yonyine soko y’ubuzima, twayisimbuje ibintu. None se twamenya dute ubuntu bw’Imana umubyeyi wacu, igihe umutima wacu wuzuyemo ubwirasi ndetse n’imishinga yacu itubeshya ko ari yo izatuma tugira ejo hazaza heza ? Mu by’ukuri, icyo gishuko kiba ari nka cya kindi cya wa mukungu kiburabwenge wibwiye ati « Dore mfite ibintu byinshi mpunitse, bizamaza igihe kirekire … » Tuzi kandi icyo Nyagasani yamushibije : « Wa kiburabwenge we, muri iri joro uribunyagwe ubuzima bwawe » (Lk 12, 19-20). Gufasha abakene rero, bituma tugaruka ku mugenzo mwiza wo guha Imana umwanya w’ibanze mu buzima bwacu kandi tukibuka no kwita ku bandi ; bituma kandi twongera kumva neza ubuntu bw’Imana Umubyeyi wacu no kwakira impuhwe zayo.

Mu gihe cyose cy’Igisibo, Kiliziya itwigisha Ijambo ry’Imana mu buryo bw’igisagirane. Mu gihe rero turizirikana kandi tukaryicengezamo kugira ngo tubashe kurihuza n’imibereho yacu ya buri munsi, tubona uburyo bwiza kandi budasimburwa bwo gusenga. Koko rero, kumva Imana idahwema kutuvugisha mu mutima wacu, bikomeza urugendo rw’ukwemera twatangiye igihe tubatizwa. Byongeye kandi, isengesho rituma turushaho kwinjira mu buryo bushya bwo kurangamira ibihe : Koko rero, hatabayeho kuzirikana ko hari ubuzima buzahoraho iteka n’ibiriho hirya y’ubu buzima, wasanga igihe ari nk’uburyo bwo gutera intambwe tugana mu cyerekezo kidatanga amizero y’ejo hazaza. Nyamara mu isengesho, tugira igihe tugenera Imana bityo tukabasha kumva neza ko «amagambo yayo atazashira » (Mk 13, 31), kugira ngo twunge ubumwe na Yo umuntu uwo ari we wese « adashobora kutuvutsa » (Yh 16, 22), maze bukadukingurira butyo amizero adakoza isoni, ari yo bugingo bw’iteka.

Muri make, urugendo rw’Igisibo dukora duhamagarirwa kurangamira iyobera ry’Umusaraba, rugamije gutuma kudufasha « kwishushanya na Kristu mu rupfu rwe » (Fil 3, 10) kugira ngo duhindure bidasubirwaho ubuzima bwacu : twemerera Roho Mutagatifu kudukoreramo, mbese nka Pawulo Mutagatifu ubwo yari mu rugendo yerekeza i Damasi ; tukagira imibereho ihuje rwose n’ugushaka kw’Imana ; tukibohora ku bwikanyize bwacu bityo tukarenga icyifuzo duhorana cyo gutsikamira no gukandamiza abandi kandi tukifungurira urukundo rwa Kristu. Igihe cy’Igisibo ni igihe cyiza cyo kumenya intege nke zacu, kugira ngo dushobore kwakira Ingabire ituvugurura duhererwa mu Isakaramentu rya Penitensiya kandi tuboneze dushikamye inzira igana kuri Kristu, tubikesha kuvugurura imibereho yacu nta buryarya.

Bavandimwe nkunda, mu mushyikirano wa buri wese ku giti cye n’Umucunguzi, mu gusiba kurya, gufasha abakene no gusenga, urugendo rwacu rwo kwisubiraho tugana Pasika rutuma turushaho kumva neza agaciro ka Batisimu yacu ku buryo bushya. Ngaho rero, muri iki gihe cy’Igisibo, twongere twakire Ingabire Imana yaduhaye muri Batisimu kugira ngo imurikire kandi iyobore ibikorwa byacu byose. Duhamagarirwa buri munsi kubaho twubahiriza icyo iryo sakaramentu rya Batisimu ari cyo n’icyo risobanura, tugakurikira Kristu turangwa n’ubugwaneza n’ubudahemuka igihe cyose. Nimucyo rero muri urwo rugendo twiragize Umubyeyi Bikira Mariya watubyariye Jambo w’Imana mu kwemera no mu mubiri we, kugira ngo kimwe nawe, dushobore kwinjira mu rupfu n’izuka by’Umwana we Yezu no kuronka ubugingo bw’iteka.

Bikorewe i Vatikani, ku wa 4 Ugushyingo 2010.

 

PAPA BENEDIGITO WA XVI

 

Byashyizwe mu Kinyarwanda

n’Ubunyamabanga bw’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda

(Secrétariat Général de la C.EP.R.)

Attachments

Categories

Livres