IGENAMIGAMBI NA GAHUNDA Y’IBIKORWA BYA PAROISSE NYINAWIMANA UMWAKA 2011

Description

INTANGIRIRO

Hashize imyaka itanu Paruwasi Nyinawimana ishinzwe. Mu rwego rwo gukenura ubushyo no kwiteza imbere abasaseridoti bafatanije n’abakirisitu bihaye gahunda yazabafasha muri iyo mirimo itoroshye dore ko ku bakirisitu benshi Paruwasi ari ikintu gishyashya.

Abakirisitu babifashijwemo n’abasaseridoti babo bagomba rero kwishakamo ubushobozi bwo kubeshaho Paruwasi mubijyanye no kurangiza ubutumwa bwabo mu ikenura bushyo no mu iterambere rya paruwasi. Ibyo rero bigasaba guhindura imyumvire dufite kuri Kiliziya yacu Umuryango w’Abemera dore ko hakiri abakirisitu bazi ko kiliziya y’u Rwanda igifashwa na Kiliziya nkuru y’i Roma n’abandi bakirisitu bo mumahanga.

Kubera ko rero izo mfashanyo zitakiboneka, akaba aritwe tugomba kwita kubuzima bwa Kiliziya yacu, buri muntu wabatijwe ahamagariwe gukunda Kiliziya agira uruhare mu kuyishyigikira akurikije amikoro n’ubushobozi afite kandi akabigirana umutima wa gikirisitu.

Akaba ari muri urwo rwego rero Paruwasi ya Nyinawimana ifite   gahunda y’igenamigambi isaba uruhare rwa buri wese kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.

Iyi gahunda igabanijemo ibice bibiri by’ingenzi:

- Gahunda y’ikenura ubushyo

- Gahunda y’amajyambere ya Paruwasi

IBIZITABWAHO MURI GAHUNDA Y’IKENURABUSHYO

- Liturigiya

- Gatigisimu n’ubwigishwa (catéchèse)

- Ikenurabushyo ry’umuryango (pastorale de la famille) : « abashakanye, abibana »

- Imiryango remezo ya Kiliziya

- Ikenura bushyo mu rubyiruko (pastorale de la jeuness)

- Uburezi mu mashuri            

- Ubutwererane (gutsura umubano)

- Kwita ku batishoboye (caritas)

- Imiryangoya agisiyo gatorika

IBIZITABWAHO MURI GAHUNDA Y’ITERAMBERE

- Ubuhinzi: Isambu ya Munyinya izatunganywa nayo ibyazwe umusaruro

- Ubworozi: Hazavugururwa kandi hongerwe ubworozi bwose : inka , inkoko, ingurube inkwavu.

-  Ubucuruzi mu bukarani : Hazashyirwaho boutique liturgique irimo ibintu binyuranye.

- Gusana no kongera inyubako: Amashuri y’ubwigishwa, amazu y’amahugurwa, ibibuga by’imikino, inyubako z’amasantarari...

- Kubungabunga ibidukikije ; Hazagurwa ishyamba ringana na 2h, Hazavugururwa amashyamba haterwe n’andi, hazongerwa ibiti byera imbuto.

- Gukora imishinga y’iterambere

- Kongera imisanzu n’inkunga bitangwa n’abakristu

Icyizere gihari cy’uko iyi gahunda izagerwaho ni uko hari ibikorwa ubu Paruwasi imaze kugeraho kuburyo bushimishije. Hari kandi n’abaterankunga batandukanye bagaragaza ubushake bwo guteza imbere Paruwasi Nyinawimana.

Abo bose ndetse n’ abandi biteguye kudufasha mu iterambere rya roho n’iry’umubiri, tubaye tubashimiye ubwo bufatanye bazatugaragariza.

  • Abbé DUSHIMIYIMANA J.M.Vianney
  • Curé de Nyinawimana

Attachments

Categories

Rapports