UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANCISKO YAGENEYE IGISIBO CYA 2018

Description

« Urukundo ruzacogora muri benshi kubera ko ubugome buzaba bwiganje » (Mt 24, 12) 

Bavandimwe nkunda,

Ngaha tugiye kongera kwinjira muri Pasika ya Nyagasani ! Buri mwaka, Imana Nyir’ubuntu iduha igihe cy’igisibo  kugira ngo tubashe kuyitegura neza. Igisibo kitubera umwanya wo kugarukira Nyagasani n’umutima wacu wose, tukamwegurira ubuzima bwacu bwose.

Muri uyu mwaka, ndahamagarira Kiliziya yose gukoresha neza, mu byishimo no mu kuri, iyi ngabire y’igisibo Imana iduhaye. Tukaba tugomba kuzirikana ku magambo  dusanga mu Ivanjili ntagatifu yanditswe na Mutagatifu Matayo agira, ati « Urukundo ruzacogora muri benshi kubera ko ubugome buzaba bwiganje » (Mt 24,12). Aya magambo Yezu yayavugiye i Yeruzalemu ku musozi w’imizeti, ha handi yatangiriye inzira y’ibabara rye, ubwo yasobanuriraga abigishwa be ibijyanye

n’ibihe bya nyuma. Icyo gihe umwe mu bigishwa be yamubajije ikizaba ikimenyetso  cy’ukuza kwe n’icy’iherezo ry’isi, nuko mu kumusubiza, Yezu abahishurira ko hazaza ibihe by’amakuba, kandi anabahanurira ibizaba ku bemera:  bamwe mu bahanuzi b’ibinyoma bazayobya abantu benshi, kandi urukundo nyakuri, ari rwo Ivanjili ishingiyeho, ruzazima mu mitima ya benshi.

Hazaduka abahanurabinyoma batabarika

Reka tugerageze kumva icyo ariya magambo ya Yezu ashatse kuvuga twibaza tuti «Ese abahanurabinyoma tuzababwirwa n’iki ? »

Abahanurabinyoma ni «inyaryenge nk’inzoka ». Bafatirana abantu mu byifuzo byabo by’umubiri, bakabahindura abacakara babo, maze bakaberekeza aho bishakiye. Bityo, hari benshi mu bana b’Imana bagwa mu gishuko cyo guhihibikanira ibibashimisha, bibwira ko bizabazanira umunezero. Abagoren’abagabo batabarika basigaye babaho barangamiye ifaranga gusa, rikaba ryarabahinduye abacakara b’inyungu  n’indonke zitanyuze mu mucyo ! Hari kandi abantu batari bake bibwira ko bihagije ubwabo, ariko bakisanga baritandukanyije n’abandi, babaho bonyine !

Abandi bahanurabinyoma  ni « abatekamutwe »,  bacubya mu buryo bworoheje ibibabaje abantu, bikagaragara ko  bakize ariko umuti babahaye nturambe : Nawe se, ni urubyiruko rungana iki barangira umuti mu biyobyabwenge  no mu kwicuruza ku barukoresha mu nyungu zabo maze rukirukirayo, rugira ngo rushobore kugera ku bukire mu buryo bworoshye nyamara butaruhesha icyubahiro ! Ni bangahe kandi babaho mu buzima bw’ikinyoma bagira ngo bagaragare neza kandi bakundwe,  bakabyishimira                   mu gihe gito nyamara ntibatinde kubona ko ubwo buzima bubabeshya ! Aba bashukanyi baha abantu ibidafite agaciro maze bakababuza kugera ku bibafitiye akamaro kandi by’ingenzi kuri bo, birimo icyubahiro, ubwisanzure  n’ubushobozi bwo gukunda. Iyo umuntu abeshya agamije kuratwa gusa, bituma akora ibintu bigayitse kugeza n’aho yiha urw’amenyo, kandi iyo aguye bigeze aho, kubyuka biramugora cyane. Ibi ariko ntibitunguranye cyane, kuko kuva kera na kare, sekibi, « umubeshyi na sekinyoma » (Yn 8,44) ahora ashaka kugaragaza ikibi nk’ikiza n’ikinyoma nk’ukuri agamije guteza impagarara mu mutima wa  muntu. Ni yo mpamvu buri wese muri twe akwiye gushishoza, akareba niba atibasiwe n’ibinyoma by’abiyita abahanuzi. Dukwiye kwiga gushishoza, tukitondera ibidushitura, tukamenya ibifitiye umutima wacu akamaro, biturutse ku Mana kandi bigamije ineza yacu.

Urukundo ruzacogora

Iyo umusizi w’umuhanga w’umutaliyani witwa Dante Alighieri agaragaza uko umuriro w’iteka umeze, awuha ishusho ya shitani yicaye ku ntebe y’urubura, yigunze yonyine muri ubwo bukonje. Ibi  bituma twibaza  uko  tuba  twigunze  iyo  urukundo  rwacu  rwakonje.  Ese  ubundi  ni  ibihe bimenyetso byatugaragariza ko urukundo rwacu rutangiye gukonja? Mbere ya byose, igituma urukundo rukonja ni irari ry’imari, « umuzi w’ibibi byose » (1Tm 6, 10). Hagakurikiraho ,kwigizayo Imana, tukanga umukiro tuvoma mu ijambo ryayo no mu masakaramentu  matagatifu,  tugahitamo  kwifungirana  mu  byacu.  Ibi byose  bituma  tudatinya kugirira nabi umuntu wese washaka kubangamira inyungu zacu, harimo nk’umwana wagombaga kuvuka,  umusaza  n’umukecuru  barwaye,  umwimukira,  umunyamahanga ndetse n’umuturanyi wacu ubangamiye ibyo twiyemeje kugeraho.

Nubwo byinshi mu byaremwe bidashobora kuvuga ngo twumve, ariko na byo bihamya ko urukundo mu bantu rwakonje. Dore nk’ubu iyi si dutuye yahumanyijwe n’imyanda abantu bajugumya hirya no hino, batitaye ku buzima bw’abandi ahubwo bakurikiranye inyungu zabo gusa. Inyanja zo zinarohamamo, ku buryo bubabaje, abimukira benshi bava iwabo batabishaka. Mu mugambi w’Imana, ikirere cyari kigenewe kugaragaza  ikuzo ryayo nyamara kuri ubu cyuzuyemo ibyuma bitandukanye bikururira abantu urupfu.

Uretse muri ibyo byaremwe kandi, no mu miryango yacu urukundo ruragenda rukonja. Mu rwandiko rwa gishumba « Ibyishimo by’ivanjili », nagerageje kugaragaza bimwe mu biranga icogora ry’urukundo ari byo kwikunda bikabije, kutagira icyizere cy’ejo  hazaza, igishuko cyo gushaka kubaho udahura n’abandi, guhora mu ntambara zidashira n’abavandimwe ndetse n’ibyo abantu b’iki gihe bashyize imbere byo guharanira kugaragara neza mu bandi gusa. Ibyo byose maze kurondora bitugabanyamo ishyaka ryo kwamamaza Ivanjili ntagatifu.

Dukore iki ?

Birashoboka ko muri twe cyangwa aho dutuye tubona bimwe mu bimenyetso maze kurondora. Ni yo mpamvu, muri iki gihe cy’igisibo, Kiliziya umubyeyi n’umwigisha wacu, iduhaye umwanya wo kunywa umuti usharira w’ukuri  tuwuvanze n’uryohereye ugizwe n’isengesho, gufasha abakene ndetse no gusiba.

Iyo dufashe umwanya wo gusenga, umutima wacu ubona akanya ko kwishunguramo ikinyoma kitwihishemo  gituma twibeshya twebwe ubwacu, bityo tugahitamo gushakira umukiro ku Mana, Umubyeyi wacu udukunda kandi uhora utwifuriza kugira ubuzima bwiza.

Gufasha abakene biduca ku bwikanyize kandi bikadufasha kumenya ko n’undi , ari umuvandimwe wacu.  « Ibyo  ntunze  si  ibyanjye  jyenyine ».  Ndifuza  ko  umuco wo  gutanga watubera uburyo bwacu bwihariye bwo kubaho. Ndifuza kandi ko nk’abakristu twakurikiza urugero rw’Intumwa, tukemera gusangira n’abandi ibyo dutunze, maze bikaba ikimenyetso gifatika kiranga ubumwe bwacu  muri Kiliziya. Ni yo mpamvu, nanjye mbasaba kuzirikakana kuri ya magambo Pawulo intumwa yabwiye abanyakorinti ubwo yabashishikarizaga gukusanya inkunga yo gufasha ikoraniro ry’i Yeruzalemu. Yabamenyeshaga  ko babonera inyungu nyinshi mu kugirira bagenzi babo ubuntu (reba 2 Kor 8, 10). Igikorwa nk’icyo kirakwiye muri iki gihe cy’igisibo, dore ko ari na ho imiryango itandukanye ikusanya inkunga zo gufasha za kiliziya ndetse n’abaturage bugarijwe n’ibibazo.  Ikindi  kandi,  ndifuza  ko  mu  mibereho  yacu  ya  buri  munsi,  igihe  cyose  hagize umuvandimwe  udukeneraho  ubufasha,  twajya  tubibonamo  nk’icyo  Imana  ubwayo  ishaka  ko dukora. Iyo  dufashije abakene tuba dusangije bagenzi bacu ku buntu Imana igirira buri mwana wayo. Niba rero uyu munsi ari  jye Imana ikoresheje kugira ngo ifashe umuvandimwe, kuki ejo nanjye itampa ibyo nkeneye kandi Yo ari rudasumbwa mu bugwaneza ?

Gusiba bitugabanyamo igishuko cy’inabi, bigatuma twiyambura ibyo twishingikirizagaho byose nk’imbaraga zacu  bwite, kandi bikatwungura byinshi. Ku ruhande rumwe, iyo dusibye, biduha umwanya wo kwiyumvisha neza uko abahora muri ubwo buzima kubera ko babuze ibyangombwa by’ibanze baba bamerewe muri ako gahinda ko  kwicwa  n’inzara. Ku rundi ruhande, gusiba ni ikimenyetso cy’uko roho yacu isonzeye ineza y’Imana kandi inyotewe n’ubuzima itanga. Gusiba bidukangurira kurushaho kwegera Imana na bagenzi bacu. Bitubyutsamo kandi  ubushake bwo kumvira Imana, yo yonyine ishobora kutumara inzara.

Ndifuza kandi ko ijwi ryanjye rirenga imbibi za Kiliziya gatolika, rikagera kuri mwe mwese mufite ubushake bwo kumva icyo Imana idushakaho. Birashoboka ko kimwe nkatwe, namwe muhangayikishijwe n’uko abatuye isi bagenda barushaho kuba ba nyamwigendaho. Birashoboka kandi ko mwaba murajwe inshinga n’icogora ry’urukundo rituma ntacyo abantu bakimarira bagenzi babo cyangwa mubona ko abantu bagenda batakaza ubumuntu. Ngaho rero nimwifatanye natwe mu gutura Imana ibyo byose, mubinyujije mu gusiba no gutanga icyo mushoboye cyose kugira ngo dufashe abavandimwe bacu bugarijwe n’ibibazo.

Nitumurikirwe n’urumuri rwa pasika

Mbere ya byose, ndashishikariza  by’umwihariko abana ba Kiliziya mwese gutangirana ibakwe uru rugendo rw’igisibo, mufasha abakene, musiba kandi musenga. Niba hari aho musanga urukundo rwaracogoye mu mitima yanyu, mumenye ko mu mutima w’Imana atari uko bimeze, ahubwo ihora itwongerera amahirwe yo kuvugurura urukundo rwacu.

Igihe gikomeye cyane cy’aya mahirwe y’igisibo Imana iduhaye, kizongera kibe ya gahunda y’«amasaha 24 yeguriwe Nyagasani », umwanya uboneye ufasha Kiliziya yose guhimbazaisakaramentu ry’imbabazi binyuze mu ishengerera ry’ukaristiya ntagatifu. Muri uyu mwaka wa 2018, iyi gahunda izakorwa ku wa gatanu no ku wa gatandatu  tariki ya 9 n’iya 10 z’ukwezi kwa gatatu, twifashishije amagambo ya zaburi 130  agira ati «  usanganywe imbabazi » (Zab 130,4). Muri za diyosezi zose, hazabaho nibura kiliziya imwe izamara amasaha 24 ifunguye kugira ngo abantu babone umwanya wo gushengerera no gutambagiza isakaramentu ritagatifu.

Mu gitaramo cya Pasika, tuzongera duhimbaze itambagizwa ry’itara rya Pasika. Urumuri rushashagirana ruvuye ku « itara rishya » ruzirukana umwijima buhoro buhoro, maze ruboneshereze imbaga izaba yitabiriye uyu muhango. Ngaho rero « urumuri rwa Kristu wazukanye ikuzo niruvane  umwijima mu mitima no mu bwenge» kugira ngo natwe dushobore gusa na ba bigishwa berekezaga i Emawusi : Kumva ijambo rya Nyagasani no gutungwa n’ukaristiya bizatuma imitima yacu yongera kugurumanamo ukwemera, ukwizera n’urukundo.

Mbikuye ku mutima, mbahaye umugisha kandi ndabasabira ku Mana, ariko namwe munzirikane mu masengesho yanyu.

Bikorewe i Vatikani ku wa 1 ugushyingo 2017

Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose. Papa Fransisko

 

* Ubu butumwa bwahinduwe mu Kinyarwanda n'Ubunyamabanga Bukuru bw'Inama y'Abepiskopi mu Rwanda, Ibiro Bishinzwe Ihinduranyandiko

Attachments

Categories