Ibaruwa y'Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Myr Servilien NZAKAMWITA, yo gutangiza umwaka w'Ukwemera n'uw'Ikenurabushyo muri Diyosezi, 2012-2013

Description

Ibaruwa y'Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Myr Servilien NZAKAMWITA, yo gutangiza umwaka w'Ukwemera n'uw'Ikenurabushyo muri Diyosezi, 2012-2013

Basaseridoti,

Bihayimana,

Bakristu  Bavandimwe,

1. Nshimishijwe no kubagezaho uru rwandiko rwo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo kwizihiza « umwaka w’ukwemera » muri Diyosezi yacu ya Byumba.

2. Uyu mwaka w’ikenurabushyo uzashingira ku cyifuzo cya  Nyirubutungane Papa Benedigito wa cumi na batandatu cy’uko abakristu b’isi yose bazirikana kandi bagacengera ukwemera kwabo. K’uburyo bw’umwihariko muri Diyosezi yacu tuzahuza uyu mwaka w’ukwemera na gahunda dusanganywe y’iyogezabutumwa ry’ingo, ku buryo uyu mwaka uzasiga ingo zacu    zihumeka ukwemera kurangwa n’ibikorwa by’urukundo.

3. Nk’uko Nyirubutungane Papa Benedigito wa cumi na batandatu abidusaba,  muhamagariwe kuzasomana ubwitonzi ibaruwa « Irembo ry’ukwemera » yandikiye abakristu b’isi yose.

Tuzashobora kwinjira mu irembo ry’ukwemera nidutega amatwi inyigisho ku Ijambo ry’Imana kandi umutima wacu ukemera kuyoborwa n’ingabire iduhindura bashya.

Nk’uko dushishikajwe n’ibyerekeye imibanire y’abantu, umuco n’imiyoborere, nidushyire imbaraga zirengejeho ku kwemera, tuyoborwe nako mubyo dukora byose.

4.  Bakristu Bavandimwe, nk’uko Nyirubutungane abitwibutsa, Kiliziya ntishobora kwihanganira kwemera ko «umunyu uta    uburyohe ndetse n’urumuri ngo rupfukiranwe »

( cfr Mt 5,13-16).  

 Uyu mwaka nubabere umwanya wo kwivugurura, maze mube abakristu bitari mu magambo gusa ahubwo murusheho kuba   abakristu mu bikorwa no mu myifatire. 

 Nimukore kuburyo izi ntego z’uyu mwaka w’ukwemera zishinga imizi mu ngo zanyu :

  • Muhagurukire guhamya ukwemera kumwe kuburyo nyabwo kandi bufututse.
  • Muzirikane amanywa n’ijoro ku kwemera kwanyu ariko cyane cyane kuri Batisimu mwahawe.
  • Muvugurure ukwemera kwanyu, mugusukure, mugukuremo igitotsi icyari cyo cyose.
  • Mukomeze ukwemera kwanyu mwitabira amahugurwa kandi mwamamaza icyo mwemera atari mu magambo gusa ahubwo no mu bikorwa ; ubuzima bwanyu bwose nibugaragaze ukwemera kwanyu.

Murajye mwibuka ko ivugururwa rya Kiliziya ryuzurizwa mu buhamya buturuka ku mibereho y’abemera; ukwemera kwanyu ni kubarange, maze ibikorwa byiza mukora bigaragare nk’imbuto nziza zeze kugiti cy’ukwemera.

5. Ni koko ukwemera gutuma twera imbuto, kuko gutera imitima yacu kurushaho kwizera kandi kukadufasha ubuhamya butanga ubuzima ; ukwemera gukingura umutima n’ubwenge by’abateze amatwi kugira ngo bakire umuhamagaro wa Nyagasani wo kwemera Ijambo rye, kugira ngo bahinduke abigishwa be. (Cfr Irembo ry’Ukwemera) Mutagatifu Agustini ahamya ko « abemera biyongeramo imbaraga uko bagenda barushaho kwemera ».

6. Umwaka w’ukwemera nubabere uwo kwisubiraho nyakuri no kwivugurura muri Nyagasani. Nubabere uw’ibyishimo n’urukundo. Igihe cyose ukwemera kwanyu kumvikana nk’igikorwa cy’urukundo kandi kukamamazwa nk’igikorwa cy’ingabire n’ibyishimo, ntikuzahwema      kwiyongera.

7. Bakristu bavandimwe, kumenya amahame y’ukwemera    mwahamije, mwahimbaje, mwabayemo, yayoboye isengesho ryanyu, ni ubutumwa kuri buri wese ndetse bikaba n’inshingano muri uyu mwaka w’ukwemera. 

Indangakwemera mwavuze mubatizwa, mugomba kuyihorana k’umutima wanyu no mu bwenge bwanyu  mukanayivuga   mu ruhame. Ntimugomba kwibagirwa ko kumenya amahame y’ukwemera bidahagije. Igihe cyose umutima wanyu, iyo ngoro nyakuri y’Imana mu muntu, itakiriye ingabire ituma umuntu   ahumuka, acengera kandi agasobanukirwa n’Ijambo ry’Imana yigishijwe, ahora mu mwijima.

8.Ukwemera kujyana n’ibikorwa bigaragara (Cfr Yk2, 14-23)

9. Uyu mwaka w’ukwemera  dutangije ku mugaragaro muri   Diyosezi   yacu, uzarangwa n’ibikorwa bikurikira :

Isengesho : mu isengesho rya mugitondo na nimugoroba, mu ngo, mu miryango remezo no mu mashuri hazajya havugwa mo « CREDO (Indangakwemera) » kugira ngo ingingo z’ukwemera zizirikanweho kandi zimenywe, zibe umurage duha abana bacu.

Missa : mu missa zo ku cyumweru hazajya havugwa « CREDO » ku buryo bwumvikana kandi bufasha buri wese    kuzirikana ku ngingo zigize indangakwemera.

Amasakaramentu : Gusubira mu masezerano ya Batisimu bizahabwa umwanya ukwiye ku bakristu bitabira ibyo birori.

Amahugurwa : Ndifuza ko abakristu bafite ubutumwa bwo kwigisha abandi, kimwe n’imiryango ya Agisiyo gatolika bazahabwa amahugurwa kuri «gatigisimu ya Kiliziya Gatolika ». Naho abasaseridoti n’abihayimana bakazakurikira amahugurwa ku nyandiko z’Inama Nkuru ya Vatikani II (Concile vatican II), kugira ngo inyigisho zikubiye muri izi nyandiko zihuzwe na gahunda y’ikenurabushyo.

Ishuri rya Tumenye Bibiliya: Rizahabwe ingufu mu maparuwasi yose.

Abakorerabushake : Ndifuza ko abakristu bagaragaza ubushake bwo kwitangira Kiliziya, bazahabwa amahugurwa kuri Kiliziya no ku nyigisho itanga ; maze ubwo ubumenyi bwabo bazabwifashishe mu guteza imbere  Kiliziya kurushaho. Umuhango wo kwakira abazaba baragaragayeho ubushobozi n’ubushake  wazaba mu birori byo gusoza umwaka w’Ukwemera mu rwego rwa Diyosezi ku wa 12 ukwakira 2013. 

Inkunga : Abakristu mu rwego rwo kwibuka batisimu bahawe, bazatanga inkunga yo gushyigikira  ibikorwa by’ikenurabushyo muri Diyosezi yacu , buri wese uko ashoboye ; mu gusoza umwaka bazamenyeshwa inkunga batanze n’icyo izakora.

Isanduku y’abakene: Buri paruwasi igomba kwita ku bakene bayo igashyiraho isanduku y’abakene kandi igatoza abakristu kugira icyo bashyiramo. 

10. Umwaka uzasozwa mu rwego rwa Diyosezi ku wa  gatandatu tariki ya 12 ukwakira 2013 kuri Diyosezi.

Muzagire umwaka mwiza w’ukwemera uzatuma tugera ikirenge mu cy’abakurambere bacu mu kwemera:

- Ku bw’ukwemera, Mariya yakiriye Ijambo rya Malayika maze yemera ubutumwa bumumenyesha ko azaba Nyina w’Imana,  mu kumvira kurangwa n’ubwitange bwe (Lk 1,38).

- Ku bw’ukwemera, Intumwa zasize byose zikurikira Umwigisha (Mk 10,28) ; ku bw’ukwemera, bagiye mu isi hose bakurikije ubutumwa bahawe bwo kwamamaza Inkuru Nziza mu biremwa byose (Mk 16,15).

- Ku bw’ukwemera abigishwa bashinze ikoraniro rya mbere ry’abakristu bari bashishikariye kumva inyigisho z’intumwa,  gusenga, guhimbaza ukarisitiya no gushyirahamwe ibyo batunze byose kugira ngo bafashe abavandimwe (Intu 2,42-47).

- Ku bw’ukwemera abahowe Imana bahaze amagara yabo kugira ngo bahamye ukuri kw’Inkuru Nziza yabahinduye, kand ikabaha kuronka ingabire ikomeye y’urukundo hamwe n’imbabazi bagiriye ababatotezaga.

 - Ku bw’ukwemera abasore n’inkumi beguriye Kristu ubuzima bwabo, basiga byose kugira ngo babeho mu bwiyoroshye  bakurikiza umugenzo mwiza bakesha Ivanjili wo Kumvira,Ubumanzi n’Ubukene, ibimenyetso bigaragaza icyizere n’urukundo dufitiye Nyagasani.

- Ku bw’ukwemera abakristu benshi batangiye igikorwa kigamije guharanira ubutabera, kugira ngo bashyire mu bikorwa ijambo rya Nyagasani waje kumenyesha ko abapfukiranwaga      babohowe, no kwamamaza umwaka w’impuhwe za Nyagasani ku bantu bose (Lk 4,18-19).

- Ku bw’ukwemera, uko ibihe byagiye biha ibindi, abagabo n’abagore bo mu bisekuruza byose, bahamije ubwiza bwo       gukurikira Nyagasani Yezu aho basabwa gutanga ubuhamya ku byerekeye ubukristu bwaboaho bari hose, mu rugo, mu kazi,   mu mibanire yabo n’abandi, mu gukoresha ingabire bahawe no kurangiza imirimo bahamagariwe

- Ku bw’ukwemera natwe turiho dutange umuganda wo kubaka Kiliziya kandi twubakire ingo zacu ku musingi w’ukwemera. (Cfr Irembo ry’Ukwemera)

Bikorewe i Byumba, ku wa 01 Ukwakira 2012, ku Munsi Mukuru wa Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu.

 

+ Servilien NZAKAMWITA

   Umushumba wa Diyosezi ya Byumba

Attachments

Categories