IBARUWA YA GISHUMBA ITANGIZA YUBILE Y’IMPUHWE ZA NYAGASANI

Description

Ba saseridoti,

Bihayimana,

Bakirisitu ba Diyosezi Gatolika ya Byumba,

1.Ku italiki ya 13 Werurwe 2015 nibwo Nyirubutungane Papa Fransisko yatangaje umwaka mutagatifu w’impuhwe za Nyagasani . Iyo Yubile yagombaga gutatangira ku italiki ya 08 Ukuboza 2015 igatangizwa n’umuhango Mutagatifu wo gufungura umuryango wa Kiliziya ya Mutagatifu Petero y’i Roma ku Munsi mukuru wa Bikira Mariya utarasamanwe icyaha ( 08/12/2015), ariko mu ruzinduko Papa aherutsemo muri Afrika, uwo muhango wo gufungura Yubile y’impuhwe za Nyagasani yawukoreye mu gihugu cya Centre Afrique, afungura urugi rwa Katedrali ya Bangui, bityo ategeka ko abashumba ba Kiliziya zindi bakomeza gukora uwo muhango muri  Kiliziya z’iwabo. Iyi yubile izasozwa ku italiki ya 20 Ugushyingo 2016, ku Munsi Mukuru wa Kirisitu Umwami.

2.Uyu mwaka wa Yubile  dutangiye none, ni umwaka w’impuhwe za Nyagasani (Lk 4,18), tuzawuhimbaza tuzirikana ibyiza Imana igirira umuryango wayo. Uyu mwaka ni igihe kidasazwe tubonye cyo guha agaciro imbabazi z’Imana n’urukundo Imana ikunda buri muntu wese mu bo yaremye.

Guhimbaza yubile ni umugenzo mwiza dukomora mu muco w’abayahudi, aho buri myaka mirongo itanu (50) bafataga umwanya wo guhimbaza ibyiza Imana yabagiriye, bayishimira ( Lev 25,8-55). Yubile ni ijambo rikomoka ku rindi jambo ry’igihehebureyi "Yobel" mbere na mbere risobanura ihembe ry’isekurume bakoreshaga bavuza impanda. Nuko bagatangaza batyo intangiriro y’umwaka mutagatifu wabaga buri mwaka wa 50, ariwo mwaka abayahudi bahimbazagaho uko Imana yabatabaye ibavana mu gihugu cya Babiloni, aho bari barajyanwe bunyago, bakabikora bababarira ababarimo amadeni bareka n’abacakara bakigenga.

3.Kuri twe abakristu, umwaka mutagatifu cyangwa yubile uba buri myaka 25 cyangwa 50, kugira ngo hahimbazwe ku buryo mbw’umwihariko umutsindo wa Kristu, atsinda kandi agaheraheza ikibi n’urupfu.

Habaho kandi Yubile zidasanzwe, kimwe nk’iyi dutangiye none; ni Yubile iba ifite insanganyamatsiko yihariye, ikaba ishingiye ku kwemera kandi igamije gushimangira ukwemera no kongera kuvugura ubutumwa bw’ibanze bwa Kiliziya, aribwo kuba ikimenyetso n’umuhamya w’impuhwe z’Imana mu byo ikora byose, cyane cyane mw’iyogezabutumwa.

Kugira ngo twumve neza intego y’iyi Yubile, ndabasaba gusoma neza no gusonukirwa inyandiko Papa Fransiko yanditse itegura iyi yubile. Iyo nyandiko yayise: “ Misericordiae Vultus”( Uruhanga rw’impuhwe); Muri iyo nyandiko Papa Fransisko hari aho agira ati:” Hari igihe dusabwa ku buryo budasanzwe guhanga amaso yacu impuhwe za Nyagasani kugira ngo natwe ubwacu tubashe kuba ishusho n’abahamya b’impuhwe zayo. Niyo mpamvu nyamukuru y’iyi Yubile idasanzwe y’impuhwe z’Imana, igihe cy’umugisha kuri Kiriziya, kugira ngo ubutumwa n’ubuhamya bitangwa na Kiliziya birusheho kugira imbaraga no kwera imbuto (Misericordiae Vultus, n°3).

Murumva neza ko Impuhwe za Nyagasani ari zo shingiro z’iyi Yubile, kuko Kiliziya ibeshwaho n’impuhwe za Nyagsani kandi ikaberaho gutanga no gusakaza izo mpuhwe, gutanga imbuto z’impuhwe zidakama z’Imana n’imbaraga zo guhererekanya izo mpuhwe (Evangelii Gaudium, n°24).

3.Muri Diyosezi yacu, iyo Yubile izatangira, le 06/13/2015, hakingurwa irembo rya Kiliziya ya Paruwasi ya Kiziguro, hazakurikereho gukingura irembo rya Katederali ya Byumba, ku Cymweru taliki ya 13/12/2015 ari na bwo Yubile izatangizwa muri Diyosezi hose.

Urugi cyangwa irembo ni ikimenyetso gikomeye cyo gutangiza Yubile, kuko yezu ubwe niwe watwibwiriye ati:”Ni njye rembo, uzanyuraho yinjira azakizwa, azishyira yizane kandi abone urwuri” (Yh 10,9).

Kwinjirira mu muryango mutagatifu, ni nko gutangira bundi bushya, gutera intambwe nshya mu buzima bw’ukwemera. Ni urugendo rwo guhinduka, guhindukirira Imana, kwitaba ijwi ry’Imana riduhamagarira kwakira impuhwe zayo, kwishimira ko dukunzwe n’Imana, no kubaho ku bw’izo mpuhwe, tuyobowe na Roho Mutagatifu  kandi turangwa n’imyitozo y’ibikorwa bigaragaza impuhwe z’Imana mu buzima n’imibereho byacu.

Iryo rembo ry’impuhwe z’Imana rizafungurwa kuri Kaderali ya Diyosezi ya Byumba, no kuri Paruwasi ya Kiziguro, rizaba imbarutso y’ingendo nyobokamana zizakorerwa muri Katederali ya Byumba, no muri Kiliziya ya Paruwasi ya Kiziguro : Imfura mu maparuwasi agize Diyosezi yacu (1930) ;  izo ngendo zizakorwa  umwaka wose wa Yubile, zikazakorwa n’ibyiciro byose by’abakiristu bagize paruwasi 19 za Diyosezi yacu, ibi bikazategurwa neza kandi hakazajyaho agatsinda gashinzwe kwakira, kwigisha no guha isakaramentu ry’imbazi abazaba bokoze izo ngendo nyobokamana.

Izo ngendo zizabe umwanya ukomeye wo guha agaciro Isakaramentu ry’imbabazi,  umwanya wo gutega amatwi Ijambo ry’Imana  ku bijyanye n’impuhwe z’Imana no gushishikarira gukora ibikorwa by’impuhwe n’urukundo, aho atuye, aho agenda, aho akorera no mu bo babana.

4.Uko ingendo nyobokamana zizakorwa kuri Katederali ya Bymba:

5.Muri uyu mwaka wa Yubile, tuzirinde kungikanya no kugerekeranya ibikorwa, ahubwo ni ugukora uko dushoboye kose kugira ngo ibikorwa dusanzwe dukora by’iyogezabutumwa bishingire ku mpuhwe z’Imana zituganisha ku kwemera nyako.

Ibikorwa by’impuhwe z’Imana bizashingire ku bintu bikurikira:

a)Ubumwe n’ubuvandimwe: Mutagatifu Yohani Pawulo wa II niwe wavuze ati:” Kugira ngo Kiliziya ibe inzu n’ishuri ry’ubumwe ni byo bikwiye kwibandwaho muri iki gihe tugezemo, ibi rero tugomba kubiharanira kugira ngo tube abakiristu b’indahemuka ku mugambi w’Imana”(Jean Paul II, Novo Millennio ineunte, n°43). Ubumwe nyabwo budusaba guhanga amaso amayobera y’Ubutatu butagatifu budutuyemo bugomba gusakara ku bavandimwe baturi iruhande. Turasabwa kumva neza ko amayobera y’ubumwe bw’umubiri wa Kiristu bushushanya ubumwe bw’abemera bose, ibi bikadusaba kureba no guha agaciro icyiza tubona muri bagenzi bacu, tukagifata nk’impano y’Imana, igenewe buri wese muri twe, guha umwanya mugenzi wacu, dufatikanya kwikorera imitwaro duhura nayo mu buzima dusangiye, twirukana ibishuko  duterwa no kwikunda no kwiyerekezaho byose, aribyo bituma bamwe bashandika imitego bagenzi babo maze bikabyara amakimbirane , guhangana, kuregana, kugambanirana, gusuzugurana, amashyari n’ibindi.

b)Icya kabiri ni ukwirinda gutwarwa n’iby’isi bihita: Ibihe turimo ibishiko byinshi bidukurura bikaba byaducisha ukubiri n’Imana, ahubwo duharanire guhamya ukwemera, abe ari ko kuyobora imibereho yacu. Iyo witegereje ibikwiye gukorwa ngo Ivanjili ishinge imizi iwacu, ubona ari byinshi, bisaba ubushobozi wenda tudafite, bikadutera rimwe na rimwe gucika intege, ntidugacike intege kuko Kristu ubwe ari we udushoboza byose. Hari ubwo ureba hiryo no hino ukabona ubukungu n’imibereho y’abantu nta cyizere cy’eje hazaza heza  bitanga, ibikorwa binyuranye by’iterabwoba, imihindagurikire y’ikirere, ubugome mu bantu n’ibindi. Kuri ibyo hakiyongeraho uko isi igenda itera Imana umugongo, ibi bikagenda bishimangirwa na bamwe mu bakagombye kuyobora abandi ugasanga ari bo babayobya ng’iyo rero isi ya none dukwiye kugira ubutwari bwo guhamirizamo ukwemera kwacu.

 Duharanire gufasha abantu kumenya ibimenyetso by’ibihe no guha Imana umwanya w’ibanze kuko ariyo yonyine iturwanaho, ntitwibagirwe ko kimwe mu biranga ukwemera kwacu harimo gushyikirana no kuganira n’abandi mu byerekeye Iyobokamana ; muri iyi yubile tuzegere abantu bose, abataye ukwera, abatemera Kristu, ndetse n’abatemera na gato tubatangarize impuhwe za Nyagasani. Abanyapolitiki na bo barasabwa gushyira imbere ibihuza abantu, babarinda ibibatandukanya, basakaza iterambere kuri bose bita cyane cyane ku mbabare n’inzirakarengane.

c)Ikindi kandi kigomba kwibandwaho, nk’uko byatangajwe na synode iherutse kuba, ni ikenurabushyo ry’umuryango. Muri Diyosezi yacu uyu mwaka twahisemo insanganyamatsiko igira iti :"Umuryango mwiza, isoko y’ubuzima n’iterambere ry’urubyiruko" ; umuryango ugomba kuba igicumbi cy’impuhwe n’ubugwaneza. Ingufu nyinshi zigomba gushyirwa mu myiteguro ibanziriza gushinga urugo, ibi bikajyana no kunonosora inyigisho zihabwa abageni no kongera igihe bamara bitegura, uburyo iri sakaramentu ritangwa no gukomeza kwigisha no guherekeza abamaze gushyingirwa.

d) Kwirinda gucira imanza no gucukurira urwobo bagenzi bacu, kugendera kure ishyari n’irari ry’ibidakwiye, Guharanira kugengwa na Roho aho kugengwa n’umubiri : «  Kuko umubiri urarikira ibirwanya Roho, na Roho igakurikirana ibyo umubiri wangira. Ibyo byombi koko birazirana ku buryo namwe mutagenza uko mwishakiye kose. None rero niba muyoborwa na Roho, nta bwo mukigengwa n’amategeko. Ibikorwa by’umubiri birigaragaza : Ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo n’ibindi nk’ibyo. Ndababuriye nk’uko nigeze kubibabwira : Abakora bene ibyo , nta murage bazahabwa mu Bwami bw’Imana. Naho imbuto ya Roho ni Urukundo : Ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata, Nta tegeko ribuza imigirire nk’iyo. Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari. Niba tubeshejweho na Roho, nituyoborwe na Roho »( Gal 5, 16-25).

e) Gufasha abakene n’imbabare ;Uyu mwaka uzabe uwo kwibuka abakene n’imbabare, mushyireho isanduku ya Caritas yo kubagoboka ;

f) Guhabwa kenshi Isakaramentu rya Penetensiya : Gushyiraho muri Katederali na buri kiliza z’amaparuwasi yose umunsi n’amasaha azwi yo gutangiraho Isakaramentu rya Penetensiya ; Ingendo nyobokamana zijye zisozwa n’umuhango wo gutanga Indulgrnsiya z’umwaka wa Yubile w’impuhwe z’Imana.

g) Gushengerera kenshi isakaramentu ry’Ukaristiya.

6.Nk’uko Papa Fransinsiko abidusaba , muri uyu mwaka wa Yubile y’Impuhwe za Nyagasani, nitureke Nyagsani atwigarurire, we udahwema gukingura amarembo y’umutima we ngo atubwire ko adukunda kandi ko ashaka kudusangiza umukiro we.

Ntangaje ku mugaragaro ko Umwaka w’wa Yubile y’Impuhwe za Nyagasani ufunguwe ku mugaragaro muri Diyosezi yose, mbifurije mwese kuzawuronkeramo indulugensiya mukeneye.

« Nyagasani, ndagusaba ngo amaso yanjye ajye arebana impuhwe, kugira ngo ntazagira umuntu nkeka cyangwa ncira urubanza kubera ibyo amso yamjye abona, ahubwo njye mbona ubwiza buri mu mutima wa mugenzi wanjye kandi mbangukire kumufasha. Nyagasani, mfasha kugira ngo amatwi yanjye ajye yumvana impuhwe abangana bose, ntirengagije imibabaro n’ibibazo bya bagenzi banjye. Mfasha Nyagasani, kugira ngo ururimi rwanjye rujye ruvugana impuhwe, rwirinde kuvuga nabi bagenzi banjye ahubwo mu kamwa kanjye hajye hasohokamo ijambo ritanga imbabazi, amohoro kandi ryihanganisha abandi» (Mutagatifu Faustine KOVALSKA)

Bikorewe i Byumba, ku wa 06 ukuboza , ku munsi mukuru wa Mutagatifu Nikola.

 

+Sereviliyani NZAKAMWITA

                               Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba

Attachments

Categories