Description
Basaseridoti bavandimwe,
Bihayimamana mwese,
Barezi namwe abarerwa,
Bakristu bavandimwe, abubatse ingo n’abitegura kuzazubaka,
Rubyiruko,
uyu mwaka w’ikenurabushyo dutangiye none uzibanda cyane ku muryango. Umuryango niwo Imana yaraze impano yo gutanga no gusigasira ubuzima, ukaba n’irerero ry’ubukristu.
Niyo mpamvu twahisemo guha uyu mwaka mushya w’ikenurabushyo insanganyamatsiko igira iti: “Umuryango mwiza, isoko y’ubuzima n’uburere by’urubyiruko”.
Ndabasaba ubufatanye busesuye, kugira ngo ingo z’abakiristu zibe nziza koko, bityo zitange ubuzima bwiza, abazikomokamo bagire uburere nyabwo; kandi ubuzima bwiza iyo bumurikiwe n’uburere buboneye biba isoko y’iterambere risagambye.
Dushyire ingufu mu gutegura uko bikwiye kubaka urugo, kurwubakana urukundo, gukunda abana Imana itanga ibinyujije mu muryango, kubarera neza, kubatoza ikiri cyiza no kubarinda ikibi cyose. Ibi rero tuzabigeraho dufatanije twese kandi tumurikiwe n’ukwemera.
Dore imwe mu mirongo y’ingenzi izayobora ibikorwa byacu muri uy’umwaka (2015-2016)
- Gushyiraho inzego z’urubyiruko kuva ku rwego rw’imiryango-remezo kugeza ku rwego rwa Diyosezi;
- Gushinga “Ishuri ry’urukundo” ritoza urubyiruko gukunda nk’uko Imana ibishaka;
- Gushishikariza abarezi, abihayimana n’abapadiri bashinzwe amashuri kwinjiza abanyeshuri mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ;
- Gutegura no kwizihiza icyumweru cy’uburezi Gatolika
- Kubyutsa ”Equipe enseignante”
- Guhugura abarimu bigisha Iyobokamana mu mashuri
- Gushyigikira imyidagaduro, ubuhanzi, umuco n’ubugenimu rubyiruko
- Gutangiza communaute de l’Emmanule muri Diyosezi yacu
- Gutegura ingendo-Nyobokamana ( i Kibeho, Ruhango, kabuga, i Byumba ku cyicaro cya Diyosezi)
- Gushyira imbaraga mu iyogezabutumwa mu banyabwenge.
- Gusakaza inyigisho za Kiliziya ku mibereho n’imibanire y’abantu ( Doctrine Sociale de l’Eglise).
ABAZAGIRA URUHARE KUGIRA NGO IYI NSANGANYAMATSIKO ISHYIRWE MU BIKORWA.
- Abasaseridoti bose,
- Abihayimana bose ,
- Komisiyo za Diyosezi zose : Komisiyo y’umuryango, komisiyo y ‘urubyiruko, komisiyo ya caritas, komisiyo y’ubutabera n’amahoro, komisiyo y’abana, komisiyo y’abageni ba kristu n’imfubyi, …
- Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu bigisha Iyobokamana mu mashuri,
- Abakuru ba za santarari bose, abakuru b’inama n’abakuru b’Imaryango-Remezo ;
- Ihuriro ry’ingo, amatsinda yose,
- Komite z’urubyiruko ku nzego zose, urubyiruko muri rusange.
- Imiryango y’Agisiyo Gatolika n’amatorero ya Litulujiya.
Bikorewe i Byumba, ku wa 03Ukwakira 2015 ,
Ku munsi w’abatagatifu Kandida na Geraridi.
+ Servilien NZAKAMWITA
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba
Attachments