Abakiristu bose bapfuye

02 Ugushyingo | Liturijiya y'umunsi |
Kuva mu kinyejana cya XI, umunsi ukurikira uw’abatagatifu bose wahariwe amasengesho yo gusabira abapfuye. Nyuma yo kuririmba ikuzo n’ihirwe bya Kiliziya yegukanye umutsindo, liturijiya idusaba kwibuka kiliziya ikiri mu mibabaro, ariyo roho zikeneye amasengesho yacu n’ukwibabaza kwacu. Si umunsi w’agahinda n’urupfu ahubwo ni umunsi wo kwinginga Imana ngo ikure abacu bapfuye mu isukuriro(Purugatori), maze ibakire mu bwami bwayo.