Abamalayika barinzi

02 Ukwakira | Umunsi wibukwa | Iyim 23,20 - 23 Mt 18;1 - 5,10
Mu isezerano rya Kera bakunze kuvuga kenshi ukuntu Abamalayika bagobotse abantu. Dufate nka Malayika Rafayeli igihe aherekeje Tobi mu rugendo n’igihe Nyagasani Imana abwiye Musa ati:«Nzohereza Umumalayika imbere yawe». Naho muri Zaburi ya 91 tukaririmba tuti:«Kuko yagutegekeye Abamalayika be kukurinda mu nzira zawe zose. Bazagutwara mu biganza byabo, ngo ibirenge byawe bitazatsitara ku ibuye». Na Yezu ubwe yavuze iby’Abamalayika kubyerekeye abana bato.« Mwirinde kugira uwo musuzugura muri abo bato; koko rero ndababwira ko mu ijuru Abamalayika babo badahwema kureba uruhanga rwa Data wo mu ijuru». Ni ukuri uyu munsi rero, Kiliziya itwibutsa guhimbazaho Abamalayika bacu.