28 Ukuboza |
Umunsi mukuru usanzwe |
1Yh1, 5-2; Mt2, 13-18
Herodi mu gusezerera abami bari baje kumuyoboza aho umwami w’abayahudi yavukiye, yarababwiye ati: “Nimugende mukomeze mushake, nimumubona muzaze mumbwire nanjye njye kumuramya”. Nyamara ariko bahindukiye, Malayika wa Nyagasani yabanyujije indi nzira barataha. Aho rero ategerereje akababura, yakurikije amagambo y’abahanuzi ko Yezu agomba kuvukira i Betelehemu. Nuko ibyo biramurakaza cyane arabisha, akeka ko uwo Mwami wari umaze kuvuka yari aje kumunyaga ingoma. Umujinya ukabije w’icyo gisambo Herodi watumye gihekura, nta mbabazi na nke, ababyeyi benshi; maze yicisha abana bose b’abahungu bagejeje ku myaka ibiri n’abatarayigezaho. Ubwo ngo yibwiraga ko uwo mwami atazi, aza kubagwamo. Umwana Yezu yakijijwe n’uko Malayika yaje kubwira Yozefu ngo bahungire mu misiri. Abana b’I Betelehemu babaye igitambo cya mbere, cyakurikiwe n’icyabandi benshi, bitanzeho igitambo nka Yezu.