01 Ugushyingo |
Umunsi mukuru ukomeye |
Hish 7,2 - 14; 1Yh3,1 - 3; Mt5,1 - 12
Buri mwaka, mbere gato y’uko umwaka wa Liturujiya urangira, Kiliziya yose ihimbaza umunsi mukuru w’abatagatifu bose, ari bo bakiristu bari kumwe n’Imana bakaba badusabira. Duhimbaza iyo « mbaga nyamwinshi y’abantu umuntu adashobora kubarura, yaturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu bihugu byose no mu ndimi zose». (Hish7,9a). buri mutagatifu ukwe abeshwaho no gukora arangamiye ikuzo ry’Imana, akayirebera amaso ku maso mbese akibera mu rukundo rwayo. Bose hamwe ariko baremye umurwa mutagatifu ariwo Yeruzaremu yo mwijuru: n’ingoma yeguriwe ababayeho bakurikije ingingo z’interahirwe. Nibo baremye Kiliziya yo mu ijuru. Mu kinyejana cya IX, ni Papa Gerigori wa IV washyize uwo munsi mukuru ku wa 01 Ugushyingo.