Adalberti

23 Mata | Liturijiya y'umunsi |
Vojtech ni ryo zina yiswe n’ababyeyi be. Akimara kuvuka, ababyeyi be bifuzaga ko yazaba umusirikare. Nyamara ariko burya Imana igena uko ishaka! Amaze gukura yafashwe n’indwara iramuzahaza cyane ndetse imukerereza gutangira ishuri maze aho yoroherewe ababyeyi be bashimira Imana. Nuko bamuha Adalberti wari Umwepiskopi wa Magdeburi ngo amutegurire kuziyegurira Imana. Umwana aramwakira arerwa neza arakura, nyuma ndetse aranamubatiza, amwita Adalberti nka we. Arangije amashuri yahawe ubusaseridoti ubwo yari yujuje imyaka makumyabiri n’itandatu. Hashize imyaka ibiri ahawe ubusaseridoti, yatorewe kuba umwepiskopi wa Progue, asimbura Ditmar wari witabye Imana. Kuva ubwo Adalberti yitangira byimazeyo kwamamaza ingoma y’Imana, haba mu mvugo cyangwa se mu bikorwa. Umutungo munini yarazwe n’ababyeyi be yawufashishije Kiliziya, atibagiwe no kwita ku bakene n’abarwayi. Aho agiriye ubwumvikane bucye n’abategetsi b’igihugu, byatumye yegura k’ubwepiskopi, ajya kwamamaza Ivanjili mu majyaruguru y’Ubudage. Niho yapfiriye yishwe n’abanzi ba Kiliziya.