Adelayida

16 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi |
Adelayida amaze kuzuza imyaka cumi n’itandatu avutse, yashyingiranywe n’umwami w’ubutaliyani. Ntibyatinze hashize imyaka itatu gusa arapfakara, umugabo we yicwa n’uwashakaga kumuzungura ku ngoma. Adelayida arafatwa arafungwa ndetse hafi yo kwicwa; nuko agira amahirwe cyakora ashobora guhunga. Aho umwami w’Ubudage Otto amenyeye amagorwa ye aza kumushaka aramutabara, ndetse na nyuma baranasezerana kuko nawe yari yarapfushije umugore. Umwami Otto amaze gutanga, Aderayida niwe wasigaye ku ngoma, aza gusimburwa n’umuhungu we w’imfura. Adelayida yagize ishavu ryinshi kubera abamuteranyije n’umuhungu we, nyamara byose abasha kubyihanganira akabitura Nyagasani. Yari umubyeyi ukunda abakene, igihe cyose agahora azirikana icyatabara indushyi. Adelayida yubakishije ikigo cy’abuhayimana, , ari naho yapfiriye afite imyaka mirongo itandatu n’umunani y’amavuko.