Agata

05 Gashyantare | Umunsi wibukwa | 1Kor1, 26-31; Mt 19, 3-12
Agata yavukiye mu gihugu cy’Ubutaliyani. Yari umukobwa w’imico myiza cyane, wicishaga bugufi kandi wubaha. N’ubwo bwose iwabo bari bakize cyane, Agata ntiyigeze ararikira ubukire bw’isi. Yabayeho mu bihe bikomeye ku ngoma ya Desi wari umwami w’Abaromani. Ubuhakanyi bukaba bwari bwiganje cyane mu bategetsi bo hejuru. Icyo gihe rero Mburamatare w’Umuromani Kintiyanusi ashaka gutesha Agata ubukristu ngo amugire umugore. Agerageza uko ashoboye ngo Agata ahakane ubukristu, undi aranga amubera ibamba. Agata ndetse amwerurira ko yasezeraniye Imana ubusugi. Kintiyanusi rero ngo bimare kumushobera, niko gutegeka abasirikare be ngo bamumuzanire ku ngufu. Baramuzana rero, Kintiyanusi abwira Agata ati: «Ntasoni koko n’ubwo bwiza bwawe; ukihandagaza ngo uri umukristu kandi ubona neza ubukire buguteganyirijwe»! Agata aramusubiza ati:«Kuba umukristu ntuzi ko biruta kure umukiro n’ikuzo by’isi?». yungamo ati:«Kristu wenyine ni We nzira y’agakiza ka muntu». Kintiyanusi yumvise ayo magambo arushaho kurakara, ati:«Hitamo ko tukwica cyangwa se uhakane ayo manjwe yawe y’ubukristu». Agata ntiyagira icyo amusubiza ahubwo aramuseka gusa. Nibwo ako kanya Kintiyanusi ategetse ko bamubabaza ku buryo bwose kugeza igihe apfiriye. Ngiyo imitabarukire y’iyo ntwari yagaragaje ukwemera kugeza ku ndunduro. Mu gihe cy’ibyago, abakristu bo mu Butariyani bakunda kwiyambaza Mutagatifu Agata.