Agustini

28 Kanama | Umunsi wibukwa | 1Yh 4, 7 – 16, Mt 23, 8 – 12
Agusitini ni umwe mu bahanga baminuje babayeho mu gihe cyo hambere. Ni umwe kandi mu batagatifu b’imena ba Kiliziya. Yavukiye i Tagaste muri Alijeriya mu majyaruguru ya Afrika, ku itariki ya 13 Ugushyingo 354. Nyina, ariwe Mutagatifu Monika, yari umukirisitukazi uhamye kandi ukunda Imana. Naho se, ubw’ubukirisitu ntiyari ibyitayeho. Akiri muto, nyina yamuhaye uburere bwiza bwa gikirisitu n’ubwo bwose yamajije gukura yanyujijemo akaba inkubaganyi. Arangije amashuri mato i Tagaste, yakomereje mu ishuri ryisumbuye ry’I Maduara, arangiza mu ishuri rikuru ry’i Carthage. Umubyeyi we yahoraga amugira inama yo kwitonda ndetse akohatira kwiga no gusenga aho kwiringira amacuti yamworeka mu mafuti. Nyamara ariko mbere y’uko arangiza amashuri ye i Carthage,ubusore bwaranze maze si ugukubagana yivayo! Byageze n’aho ata ukwemera yinjira mu idini ry’abigishabinyoma, abisamaramo cyane. Nyina wari warashenguwe n’agahinda k’umwana we, ntiyahwemye gusenga cyane amusabira. Imana nayo yakira amasengesho ye. Kuko igihe Agusitini yigishaga muri kaminuza y’i Milano mu Butariyani yamenyanye n’umwepisikopi waho Ambrozi, aramunyura, nuko inyigisho ze wiba arizo zituma agarukira ukwemera nyakuri. Nyuma aho ahindukiriye agarutse iwabo muri Afrika, yiherereye igihe kirekire azirikana ubuntu Imana yamugiriye. Ubukirisitu bwe n’umwete yari afite wo kwitagatifuza byatumye umwepisikopi wa Hiponi amutoraho umufasha we ndetse na nyuma aba ariwe umusimbura ku ntebe y’ubwepisikopi. Kuva ubwo yarushijeho rwose kuba icyubahiro cya Kiliziya n’ikuzo ryayo. Mu nyigisho ze no munyandiko ze nyinshi, yacubije abigishabinyoma benshi b’icyo gihe. Agusitini ni umuntu uzwi cyane mu mateka ya Kiliziya, ari mu bitabo byinshi yanditse, ari no mu nyigisho ze zisobanura ubutatu butagatifu. Amaze kugera mu zabukuru, yihatiye gusoma Zaburi no kwicuza cyane ibyaha yari yarakoze mu busore bwe. Yitabye Imana ku ya 28 Kanama 430.