Agustini wa Kontorbert

27 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi | Int 26, 19-23 Lk 10,1-9
Agustini yavukiye mu Butaliyani. Amaze gukura yiyegurira Imana, aba umumonaki i Roma. Mu mwaka wa 596, igihe Gregori wa I afashe icyemezo cyo kohereza abogezabutumwa mu Bwongeleza, ubwo butumwa yabushinze Agustini, aherekezwa n’abandi bihayimana mirongo ine. Bageze mu Bwongeleza umwami yabakiriye neza cyane, abagabira umusozi witwa Kontarberi ngo bahature kandi bubake Kiliziya. Bahera ubwo bamamaza inkuru nziza hose muri rubanda, nyuma ndetse umwami n’ibyegera bye nabo bemera guhabwa Batisimu. Papa yumvise ko umwami n’abandi benshi bahawe Batisimu, yihutira kohereza yo abandi bihayimana benshi. Agustini ni we wabaye umwepiskopi wa mbere mu Bwongeleza. Yitabye Imana mu mwaka wa 605.