Alberti Mukuru

15 Ugushyingo | Liturijiya y'umunsi | Sir 15,1 - 6; Mt 13, 47 - 52
Alberti yavukiye mu Budage. Kuva akiri muto, mu mashuri yari umuhanga bihebuje, akarusha abandi bana b’urungano rwe. N’aho akuriye yakomeje kwikundira ibyo kwiga bituma ndetse yanga kuba umusirikare nk’uko iwabo babyifuzaga. Nibwo agiye I Padu mu Butaliyani kwiga muri Kaminuza yahoo yari ikirangirire icyo gihe mu bihugu by’Uburayi kubera abarimu b’abahanga yari ifite. Uko gukunda kwiga rero Alberti yari abifatanije no gukunda Imana. Yujuje imyaka mirongo itatu, yinjiye mu muryango w’Abadominikani. Yiyeguriye Imana ariko bene wabo basa n’abatabishaka. Nuko bamwohereza kwigisha muri Kaminuza y’I Kolonye mu Budage, nyuma akomeza no kwigisha mu zindi kaminuza zo muri ibyo bihugu byo mu Burayi. Mu banyeshuri be yigishaga I Kolonye, harimo Tomasi w’Akwini, uyu wabaye ikirangirire. Muri Kaminuza y’I Parisi mu Bufaransa niho yarangirije by’ukuri ubuhanga bwe yandika ibitabo, yigisha, anayobora neza umuryango wabo yari yaratorewe kuyobora. Mu mwaka w’1260, Papa yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Risbni mu Budage. Hashize imyaka ibiri aregura kuko yumvaga uwo murimo Atari wo yagenewe. Nuko akomeza kwigisha no gukurikirana iby’ubuhanga mu by’iyobokamana n’iby’imibereho y’abantu. Alberti ni we rugero rw’abakristu bose bakurikira ubumenyi n’ubuhanga bw’abantu n’ubw’ibintu. Alberti yagize ati : « uko abantu barushaho kugira ubumenyi n’ubuhanga, abe ari na ko barushaho kumenya Imana no kuyikunda ». Alberti yitabye Imana ari umukambwe w’imyaka mirongo inani n’irindwi. Imva ye na n’ubu iri ahagaragara mu Kiliziya ya Mutagatifu Andereya I Kolonye.