11 Ukwakira |
Liturijiya y'umunsi |
Yavukiye i Milano mu Butaliyani, yinjira mu muryango w’ababarnabite mu 1550. Aho abereye umusaserdoti yakoze umurimo wo kwigisha no kuyobora roho. Yabaye umuyobozi wa roho wa Mutagatifu Karoli Boromeo. Aho agiriwe umuyobozi mukuru w’umuryango we mu 1569, yabaye Umwepiskopi wa Aleria maze arayivugurura mu myaka 20. Mu 1592, Papa Gregori wa XIV yamusabye kwimuka akajya i Paviyo, aho yatabarukiye Imana mu mwaka ukurikiraho ari mu rugendo rwa mbere asura abakristu. Yagizwe umuhire mu1741 - 1742, ashyirwa mu rwego rw’abatagatifu mu 1904.