Alegisi wa Falkonyeri, Bonifili, Monasteri na bagenzi babo

17 Gashyantare | Liturijiya y'umunsi |
I Florenti mu Butaliyani, abasore barindwi bari inshuti kandi bahuje ibitekerezo, basize ibyabo byose biyemeza kwibera hamwe barema umuryango w’abihayimana, bakurikiza imibereho ya Mutagatifu Fransisiko w’Asizi. Abo basore bari bafitiye Bikira Mariya urukundo ruhebuje. Ibyo bikagaragazwa n’ibikorwa byabo muri rubanda cyane cyane mu gutabara abakene. Umuryango wabo bawise umuryango w’abagaragu ba Mariya. Ku wa 15 kanama 1233, ku munsi mukuru w’Asomusiyo, mu gihe bari bateraniye hamwe basenga, Bikira Mariya yarababonekeye arabashima kandi arabakomeza. Icyo gihe anababwira akababaro kenshi afite kubera amacakubiri yari yiganje mu gihugu cy’Ubutaliyani, atewe ahanini n’ababtegetsi. Nyuma bakwiriye hirya no hino bigisha Inkuru nziza, bibanda cyane kuri aya magambo Yezu yavuze ati:’’Hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b’Imana”Mt 5, 9. Batandatu muri bo bahawe ubusaseridoti, naho Alegisi akomeza kuba umufurere. Ni nawe warambye kurusha abandi kuko yapfuye afite imyaka ijana na cumi.