03 Gicurasi |
Liturijiya y'umunsi |
I Konsintantinople ku munsi ngarukamwaka w’abahowe Imana bibuka Alexandre w’umusirikare na Antonina wari umukobwa. Mu itotezwa ryabaye mu gihe cy’umwami Maximiyani umutware Festus ategeka kujugunya uwo mukobwa Antonina mu ifuru ariko Alexandre aramukiza mu ibanga. Bagurana imyenda hanyuma Alexandre ajya mu kigwi cya Antonina. Ni ko bombi bababarizwa hamwe by’agashinyaguro, bacibwa ibiganza, batabwa mu muriro.