Alfonsi Mariya wa Ligori

01 Kanama | Umunsi wibukwa | Rom 8, 1-4; Mt 5, 13-19
Alfonsi yavukiye mu Butaliyani mu 1696. Nyina yamukundishije iby'ubukristu akiri muto, cyane cyane gukunda no kwizigira Bikira Mariya. Yabaye umuhanga cyane mu mashuri kandi ntiyahwema gukomeza kwitagatifuza . Aho arangirije arnashuri yabaye umucamanza. Uwo murimo awukorana ubwitange no gushyira mu gaciro. Yabaye koko umuntu ukunda ukuri akazirana n'amafuti. Ariko kuva nanone yarangiza amashuri, urukundo rw'Imann rwakomeje kumureshya. Ku buryo byageze n'aho yiyemezn guhagarika imirimo yakoraga ahitamo kwiyegurira Imana aba umusaserdoti. Atangira ubwo kwigisha rubanda Ivanjili Nyuma yashinze umuryango w'abihayimana b'abasaserdoti bamufasha kwitangira rubanda rugufi. Uwo muryango yawitiriye izina ry’umucunguzi : « Abasaserdoti b'Umukiza ». Alfonsi n'abafasha be bakomeje kwamamaza ingoma y'Imana hose muri rubanda kandi banabafasha. Alfonsi yahawe ubwepiskopi mu kigero cy'imyaka mirongo itandatu n'itandatu, ayobora Diyosezi ye iyamaka cumi n'itanu. Yanditse ibitabo byinshi byiza kuri Bikira Mariya no ku byerekeye inyigisho za Kiliziya. Inyigisho ze kandi nazo zari akataraboneka zikananyura abakristu benshi. Nyuma yafashwe n’indwara iramuzahaza cyane kandi yari ageze no mu zabukuru. yitabye Imana afite imyaka mirongo icyenda n'umwe.