Alfonsi Rodrigezi

31 Ukwakira | Liturijiya y'umunsi |
Alfonsi Rodrigezi yavukiye muri Espanye. Ababyeyi be bari abakristu bafite Ukwemera gushyitse, bamutoza gukunda Bikira Mriya kuva akiri muto. Yanakundaga cyane no guhereza Misa. Aho agiriye kwiga muri koleji y’Abayezuwiti, ntiyahatinze kuko yapfushije se akihagera. Biba ngombwa ko asubira iwabo gufasha nyina. Amaze gukura yashatse umugore, babyarana abana babiri. Mu kigero cy’imyaka mirongo ine, yahuye n’ibyago bikomeye; apfusha Nyina, umugore n’abana be bombi, nuko yisigarira aho wenyine ! Nibwo nyine yongeye kugira igitekerezo cyo kwiyegurira Imana nk’uko n’ubundi yari agifite mbere y’uko apfusha se. Asba rero kuba umufurere w’Umuyezuwiti. Amaze gusezerana akora umurimo wo kwakira abashyitsi muri Monasteri yabo mu kirwa cya Mayorki. Uwo murimo yawitayeho cyane awugiramo akamaro gakomeye. Ukwiyoroshya kwe n’urukundo yakundaga Kristu na bagenzi be ntibizibagirana. Papa Lewo wa XII ni we wamwanditse mu gitabo cy’Abatagatifu.