Alice uwihayimana

09 Mutarama | Liturijiya y'umunsi |
Yavukiye i Lorraine ku babyeyi biyubashye. Yabaye mu buzima budafite icyo bwitayeho ariko hadashize igihe kinini yiha Imana abitewe na Mutagatifu Petero Fourrier. Ayobowe nawe kandi, yashinze umuryango w’abihayimana ba Mutagatifu Augustini, bitangira kwigisha abana b’abakene. Yabaga mu buzima bw’intamenyekana ariko kandi akamenya gutangiza neza ibikorwa. Umwe mu bakobwa yayoboye yamuvuzeho kuba atarakundaga urusaku. Yagizwe umuhire mu w’1947.