Aloyizi wa Gonzagua

21 Kamena | Umunsi wibukwa | Int 21, 5-7; Mk 10, 17-27
Yavukiye mu rugo rukomeye i Lombardi. Yabaye intore y’ibwami i Toskane, I Mantuwe no muri Espanye. Se yari umutoni w’umwami ariko bakaba bari banafitanye isano. Aloyisi amaze kuvuka yarezwe neza, dore ko ari nawe wari imfura y’iwabo. Akiri muto agakunda iby’Imana cyane, arwanya ibishuko byose byatumaga ararikira iby’isi. Ibyo bimufasha gukunda gusenga cyane, binatuma amenya kwiyoroshya igihe cyose. Amaze gukura, se yagerageje kumubuza ibyo kwiyegurira Imana ariko biba iby’ubusa. Yashakaga ko yahabwa umurimo ukomeye mu butegetsi. Mu mwaka w’1585, Aloyisi yakiriye ijwi ry’Imana rimuhamagara, nuko umurage we wose awegurira murumuna we maze yiyegurira Imana mu ryango w’Abayezuwiti. Igihe atangiye inyigisho za Tewologiya i Roma, byahuriranye n’uko hateye indwara yari imaze abantu kandi yandura cyane; nuko Aloyizi areka ibyo kwiga ajya gufasha indembe mu bitaro. Nti haciye kabiri, muri werurwe 1591, afatwa n’iyo ndwara; apfa ku ya 21 Kamena muri uwo mwaka. Yitabye Imana afite imyaka makumyabiri n’itatu gusa.