07 Ukuboza |
Umunsi wibukwa |
1Kor 4, 1-5; Lk 22;24-30
Ambrozi yavukiye i Treves mu Budage, mu mwaka wa 339. Se yari umukozi mukuru mu butegetsi bw’abaromani, akaba yari yoherejwe gukora i Treves Ambrizi yarerewe i Roma aba ari naho yiga amashuri. Ayarangije aba umuyobozi w’intara ya Milano mu Butaliyani. Icyo gihe Ambrozi yari umwigishwa Atari yahabwa Batisimu. Uko gutinda kubatizwa bikaba byaratewe ahanini nuko ababyeyi be batari abakristu kuko yarinze aba umugabo Atari yabatizwa. Aho umwepiskopi wa Milano atabarukiye, abakristu bifuje ko yasimburwa na Ambrozi kubera ko bari bamuziho ubwenge n’ubwitonzi. Nibwo ndetse babigejeje n’ibwami, nuko muri iyo minsi bihutisha inyigisho ze; arabatizwa, ahabwa ubusaseridoti n’ubwepiskopi. Ambrozi yabaye umushumba w’imena, aba intwari, amenya kubanira abakomeye n’abaciye bugufi, ariko kandi akagira igitinyiro kimuhesha ishema. Yakoreye Kiliziya bikomeye; ahindura benshi bari barataye, barimo ndetse Mutagatifu Agusitini, ikirangirire mu Batagatifu ba Kiliziya. Mu myaka yamaze ari umwepiskopi, yihatiye cyane kwigisha abakristu be, bityo ntiyacogoye mu kubasobanurira ibyanditswe bitagatifu. Mu gisibo agategura abagiye guhabwa Batisimu, agakunda cyane no kuririmbisha abakristu be indirimbo za Liturigiya. Mu nzandiko ze nziza, Ambrozi yasobanuye umubano Kiliziya ikwiye kugirana n’ubutegetsi bw’igihugu; asobanura n’ubutegetsi bw’abepiskopi. Ambrozi yitabye Imana tariki ya 6 Mata mu wa 397.