Ana na Yowakimi, Ababyeyi ba Bikira Mariya

26 Nyakanga | Umunsi wibukwa | Sir 44,1.10-15; Mt 13,11a.16-17
Ana na Yowakimi, ni bo babyeyi ba Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana. Amavanjiri ntacyo atubwira ku byerekeye ibikorwa byabo, usibye ko bahawe umugisha wa Nyagasani abatoraho kubyara Nyina w’Umukiza. Uko ikuzo rya Bikira Mariya rishingiye k’ukuba yaratoweho kuba umubyeyi w’Imana, ni nako n’ikuzo rya Ana na Yowakimi rishingiye ko batoweho kuba ababyeyi ba Nyina wa Yezu Kristu. Ntawashidikanya ko Imana yaba yarabatoreye kuba abayeyi ba Bikira Mariya kubera ko bari abayoboke bayo badahemuka. Mutagatifu Damaseni abaramutsa abashimagiza muri aya magambo meza agira ati : “Yohakimi na Ana mwashakanye murahirwa! Ikiremwa cyose kirabashimira, ni mwe mwahaye isi ituro rihebuje andi mature, maze riturwa Umuremyi; iryo turo ryizihiye Uwaryiremeye, ni Bikira Mariya mubereye ababyeyi”.