22 Mutarama |
Liturijiya y'umunsi |
Magundat yari umusirikare wo mu ngabo z’umwami Chsroes w’ubuperisi. Yarabatijwe yitwa Anastaze nyuma aza kuba umumonaki i Yeruzalemu umunsi yafungiwe i Kayezariya ya Palestina arababazwa hanyuma ashyikirizwa umwami w’umuperisi wari muri Assyrie, maze ategeka ko yicwa. Umutwe we wajyanwe i Roma hanyuma ubikwa ahabigenewe muri Kiliziya yamwitiriwe hamwe na Mutagatifu Visenti wahowe Imana wo muri Espagne.