Anataliya, Oreli na Liliyoza

27 Nyakanga | Liturijiya y'umunsi |
Abarabu bigeze kwigarurira igice kimwe cy’igihugu cya Espanye bagitegeka imyaka myinshi cyane. Muri iyo myaka, batoteje abakrirstu bikomeye, bamwe barata abandi babikomeza rwihishwa. Bashakaga ko bose bahindura idini bakaba abayisilamu. Anataliya, Oreli na Liliyoza bakomeje ubukristu rwihishwa, ku buryo Abarabu batigeze babakeka. Umunsi umwe rero Oreli aza gusanga aho bafashe umukristu, amaboko bayaboheye inyuma bamuvuza amahiri. Nuko atangazwa n’ubutwari bw’uwo mukristu wababaraga bikomeye, ariko kandi agakomeza gusenga! Kuva ubwo, nibwo we na bagenzi be biyemeje kutazongera guhisha ubukristu bwabo; ko ahubwo ndetse bibaye ngombwa nabo bakwemera kubuzira. Babaye batyo intwari banga gukomeza guhisha urukundo n’ukwemera bafitiye Kristu. Maze aho bimenyekaniye barafatwa barafungwa, bemerera umucamanza ko ari abakristu , kandi ko badashobora kwitandukanya na Nyagasani. Ako kanya umucamanza ategeka ko bicwa, babaca imitwe.