10 Ugushyingo |
Liturijiya y'umunsi |
Andreya Avelini yavukiye mu Butaliyani mu mwaka w’1521. Umurimo wa mbere yakoze mu mibereho ye ni uwo kuburanira abantu babyifuza mu rukiko. Nyamara nubwo uwo murimo wamuhaga umushahara utubutse, amaze kugira imyaka mirongo itatu n’itanu yasabye kwiyegurira Imana mu muryango w’aba Theatinsa i Naple. Mu myaka mirongo itanu yose yamaze ari Intumwa y’Imana, yitanze atizigama mu kwamamaza Ivanjiri. Nuko arigisha koko n’inyigisho ze zinyura benshi, nibwo nabo bivuguruye. Yatoje abakristu guhabwa kenshi Isakramentu ry’imbabazi mbese abakristu benshi barivugurura mu gihugu cyose cy’ubutaliyani. Andreya Avelini yapfuyebbafite imyaka mirongo inani n’irindwi, agwa kuri Altari atura igitambo cya Misa.