Andreya Furne

13 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Andreya Hubert Furne akimara guhabwa ubusaseridoti yitwaraga bya gikungu kubera umutungo yari afite. Umunsi umwe atumira abasaseridoti bagenzi e ngo basangire ku meza. Hanyuma umukene aramufunguza, undi amusubiza ko ntacyo afite. Nuko uwo mukene aramubwira ati:«Ni kuki uvuga ngo ntacyo ufite kandi mbona ameza yawe yasagutse ibiribwa by’amoko yose!» ngiryo ijambo rikomeye ryatumye Andreya ahindura imibereho ye, kuva ubwo akazibukira umukiro w’isi. Agurisha ibye byose afasha abakene, nyuma ashinga umuryango w’ababikira b’Umusaraba. Umurimo wabo w’ingenzi ukaba uwo kwita ku bakene no ku bana batagira kirengera.