Andreya intumwa

30 Ugushyingo | Umunsi mukuru usanzwe | Rom 10,9-18; Mt 4,18-22
Andreya ni umwe mu ntumwa za mbere za Yezu. Yavukiye i Betsayida, hafi y’ikiyaga cya Galileya. Yavaga inda imwe na Petero Intumwa. Bombi bari abarobyi. Mbere yo guhura na Yezu, babanje kujya yigishwa na Yohani Patista. Umunsi umwe Yezu arahanyura, nuko Yohani Batista ati: «Dore igitambo kitagira inenge. Dore Ntama w’Imana». Andreya yunvise ayo magambo, akurikira Yezu ubwo. Nyuma yabitekerereje mukuru we Petero, bukeye aramuzana amusohoza kuri Yezu. Hashize iminsi bisubiriye ku murimo wabo w’uburobyi. N’uko igihe Yezu yagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, arababona bombi; bariho baroha inshundura mu Nyanja; nuko arababwira ati: «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu». Ako kanya basiga inshundura zabo baramukurikira. Yezu amaze gusubira mu ijuru, babanje kwigisha bombi muri Yudeya hamwe n’abandi. Nyuma Andreya ajya kwamamaza Inkuru nziza mu Bugereki. Mu bihugu byinshi yanyuzemo, yahabibye imbuto nziza y’urukundo rwa Kristu; abatiza abantu benshi. Yaje gufatwa n’abanzi barwanya Kiliziya, arafungwa kubera ko yanze kwihakana Yezu Kristu no kureka kwigisha Ivanjiri. Nuko bamukoresha inabi nyinshi, hanyuma bamubamba ku musaraba bamutambitse. Nguko uko Andreya yatabariye Kristu akamusanga mu ijuru kwicara ku ntebe ye mu zateguriwe intumwa cumi n’ebyiri.