Andreya Kaggwa

26 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Andreya Kaggwa yabatijwe kuri 30 Mata 1882, bamwica ku ya 26 Gicurasi 1886, agejeje imyaka mirongo itatu. Kaggwa ntiyari Umuganda ahubwo yari umunyoro, ariko akaba umutoni w’umwami cyane. Ndetse bavuga ko mu bantu umwami yatanze, Kaggwa yamubabaje cyane. Ngo ntako umwami atagize ngo akize Kaggwa, undi ati:«Si nakwihakana Imana ngo ukunde unkize. Sinabona mfumbatishwa, ngo ngirengo ndatunze. Ni ukwibeshya, biragatsindwa». Umwami amaze gushoberwa amurekera Katikiro wari umutware w’intebe. Kaggwa yagerageje kumvisha Katikiro ko nta kibi bakora, ko bisengera Imana, undi ati:«Erega ishyano ni iryo. Ni kuki muta ibya ba sogokuru». Nuko ategeka ko bamuboha bakajya kumwica. Bamugejeje mu ishyamba bamuca umutwe n’ukuboko, umurambo we barawutwika. Umunsi bamwica, ni wo bajyanye Karoli Lwanga na bagenzi be ngo bajye kubica i Kampara.