20 Nzeli |
Liturijiya y'umunsi |
Itotezwa ry’abakirisitu ryabaye mur Koreya mu gihe cy’imyaka igera ku ijana, ryahitanye abakirisitu barenga ibihumbi icumi. Abenshi bishwe cyane cyane mu myaka y’1839,1846 no mu mwaka w’1866.
Ku itariki ya 6 Gicuransi 1984, nibwo Papa Yohani Pawulo wa II yashyize mu rwego rw’abatagatifu abahowe Imana 103 bo muri Koreya. Iyo mihango yabereye aho izo ntore z’Imana ziciwe muri Koreya, hateraniye abakiristu bagera kuri Miriyoni ebyiri. Muri abo batagatifu harimo Abepisikopi batatu n’abogezabutumwa barindwi b’Abafaransa, umusaseridoti wa mbere w’Umunyakoreya, Andreya Kim Toegon, hamwe n’abarayiki mirongo icyenda na babiri. Muri abo balayiki, harimo abakobwa b’inkumi cumi na batanu, hakaba n’ababyeyi bafite ingo bari kumwe n’abana babo. Abo bose bapfanye ukwemera gushyitse kandi bagaragaza ubutwari butangaje bemera gupfira Kristu.