27 Mutarama |
Liturijiya y'umunsi |
1Pet4,7-11; Mk 9,34-37
Angela yavukiye mu majyaruguru y’Ubutaliyani. Ntiyashoboye gukurikira inyigisho z’amashuri, ariko ababyeyi be bamuhaye uburere bwiza bwa gikristu. Yujuje imyaka cumi n’itandatu y’amavuko, yagize amakuba apfusha ababyeyi be. Nyamara ibyo byago bikomeye abasha kubyihanganira abitura Imana. Muri icyo gihe, aho iwabo hari abasaseridoti bagendaga mu bakristu bigisha iby’imibereho ya Mutagatifu Fransisko wa Asize. Angela rero atega amatwi iby’imibereho y’uwo mutagatifu. Niko gufata icyemezo cyo kugurisha amatungo menshi iwabo bari baramusigiye kugirango arengere abakene. Na none kubera kunyurwa n’izo nyigisho, yinjiye mu muryango w’abakristu basanzwe washinzwe na Mutagatifu Fransisko wa Asizi. Akaba ari nawo wakomotseho mu mwaka w’1535, umuryango w’ababikira wita ku burere bw’abana b’abakobwa, witiriwe Mutagatifu Urusura.