Aniseti

17 Mata | Liturijiya y'umunsi |
Nta kintu gihambaye kivugwa kuri Aniseti. Ikizwi by’ukuri ni uko yabaye umushumba wa Kiliziya gatolika hagati y’umwaka wa 155 n’uwa 166 asimbuye Papa Piyo wa I. bavuga ko yayoboye neza ku ngoma ye. Ikindi kivugwa kuri Aniseti ni impaka yagiye na Mutagatifu Polikarpi zerekeye itariki Pasika ikwiye guhimbarizwaho. Icyakora Aniseti yamubwiye gukomeza kuyigira ku munsi basanzwe bayigirira i Burasirazuba n’i Burengerazuba nabo bagakomeza kuyigira ku munsi bari basanganywe. Inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Nise niyo yemeje igihe Pasika izajya iberaho iteka muri Kiliziya gatolika hose. Papa Aniseti yaharaniye bikomeye ubusugire bwa Kiliziya Gatolika kandi ashimwa na bose. Ni nayo mpamvu bamubariye kare mu mubare w’Abapapa b’abatagatifu. Biravugwa kandi ko amaze gupfa yahambwe iruhande rw’imva ya Petero intumwa.