Anna Mariya Tayigi

10 Kamena | Liturijiya y'umunsi |
Ababyeyi be bari abacuruzi b’imiti. Kuva amaze gushyingirwa, yabaye umugore w’indahinyuka kandi w’umunyamurava mu rugo rwe. Umugabo we, Dominiko Tayigi, babyaranye abana barindwi. Uretse rero kwita ku by’urugo rwe, byageze aho agomba kwita no ku babyeyi be bari bamaze kugera mu za bukuru, ariko rero bakaba ba babyeyi b’intanyurwa. Ibyo byose bikamubera umutwaro utoroshye mu gashahara kadashyitse umugabo we yahembwaga. Yakoraga imirimo ivunanye yamusabaga imbaraga n’ubwitange budasanzwe, rimwe na rimwe ntashobore no kuruhuka bihagije; akaryama bwenda gucya. Akanya ko kuruhuka yabonaga yagahariraga isengesho rya buri munsi, ari na ryo ahanini yakomoragaho ingabire idasanzwe yamufashaga imiruho y’urugo. Ukwitagatifuza kwe kandi kwatumaga ashimwa na bose. Abaturanyi be ndetse n’abandi baturutse kure bakundaga kuza kumugisha inama muri byinshi. Anna Mariya Tayigi yaje kugira amakuba amugwiriye kubera umuganga umeze nk’uwahanzweho wamuvuye, nuko ahubwo uko amuvura bimuviramo urupfu ku itariki ya 2 Kamena 1837. Umugabo we wari gihamya ku myifatire ye ya gitagatifu, ni we ubwe wasabye ko byakurikiranwa neza maze umugore we agashyirwa mu rwego rw’abahire.