Anselmi

21 Mata | Liturijiya y'umunsi | Kol 1,24-29; Mt 22,34-40
Kuva akiri muto, Anselmi yanyuzwe n’imibereho y’abamonaki, agahora yifuza ko ababyeyi be bazamwemerera kwiyegurira Imana. Yujuje imyaka makumyabiri n’ibiri, yatorotse iwabo ajya kwiyegurira Imana mu Bamonaki b’i Bec muri Normandie ho mu Bufaransa. Anselmi yari umuntu uhorana inyota yo kumenya uwo yemera no gucengerwa n’ubuntu bw’Imana. Uretse rero kuba yari intangarugero mu bandi Bamonaki, n’abepiskopi bo muri Norumandi no mu Bwongeleza bakundaga kumugisha inama. Mu mwaka w’1093, Anselmi yatorewe kuba umwepiskopi wa Kantorberi mu Bwongeleza. Yabaye umuntu w’Imana koko, arangwa n’ubwitonzi bwinshi. nuko arwanira Kiliziya ishyaka, ayirinda kunigwa no kumirwa n’ubutegetsi bw’igihugu. Igihe umwami w’Ubwongeleza ashatse kugira Kiliziya igikoresho cye, Anselmi yamubereye ibamba aramuhakanira. Nyuma ndetse birakaza umwami amuca mu gihugu nuko ahungira i Roma. Aho uwo mwami apfiriye himye undi. Agarura Anselmi nawe yitaba Imana. Ibitabo byiza yasize yanditse bisobanura inyigisho ntagatifu ni byinshi cyane. Ni nayo mpamvu yanditswe mu gitabo cy’abarimu ba Kiliziya. Isengesho rye yahoranaga ku mutima no ku rurimi ryari «Mana yanjye mfasha nkumenye, ngukunde kandi abe ari wowe ngira amahirwe yanjye».