Antoni Mariya Klareti

24 Ukwakira | Liturijiya y'umunsi | Yer 20, 7 - 9; Mk 4, 1 - 10. 13 - 20
Antoni Mariya Klareti yabaye umusaserdoti w’imena muri Kiliziya. Yavukiye mu gihugu cya Espanye mu 1807, avuka ku babyeyi b’abakene cyane. Mbere yuko yinjira mu Iseminari, yabanje gukora akazi mu ruganda ruboha imynda. Aho agereye mu Iseminari yabaye umunyeshuri w’indakemwa. Yize ashyizeho umwete kandi azirikana igihe cyose inzirz yiyemeje. Yahawe ubusaserdoti mu 1835. Amaze kuba umusaserdoti, ntiyatinze kuyoboka inzira Imana yamutoreye. Atangira ubwo kwamamaza Ivanjili muri rubenda rugufi. Mu 1849, yakoranyije bamwe mu basaserdoti bagenzi be, bamufasha guhanga ishuri ry’abamamazabutumwa bwa Kristu, abo Bantu abita « Ab’Umutima utagira inenge wa Mariya ». Hashize igihe git, mu 1850, ANtoni Mariya Klareti yatorewe kuba Arkiyepiskopi wa Santiago ho muri Cuba. Mu myaka itandatu yose, yitangiye kwamamaza ivnjili muri icyo kirwa kinini cyane, akizenguruka atarambirwa. Yigishije ndetse anatoza abakristu kuvuga ishapule ariko ahanini arwanya hose ingeso mbi. Ibyo ariko byatumaga bamwe na bamwe bamurwanya kubera inyigisho ze zikaze. Gukunda no kwizigira Bikira Mariya yari yarabigize intwaro ye ikomeye. Ni nabyo byamufashije kwitagatifuza ku buryo bwuzuye mu mibereho ye. Yitabye Imana afite imyaka mirongo itandatu n’itatu.