Antoni Mariya Zakariya

05 Nyakanga | Liturijiya y'umunsi | 1 Tim 4,12-16; Lk 9,57-62
Antoni Mariya Zakariya yavukiye i Kerimoni mu Butaliyani. Mbere yo kuba umusaseridoti mu 1528 yari umuganga. Ari mu kigero cy’abapadiri b’Abataliyani bateguye inama nkuru ya Kiliziya mu gihugu cyabo yabereye i Trente. We na bagenzi be bihase cyane ibyerekeye ivugururwa ry’ubusaseridoti n’iyogezabutumwa mu bihugu. Ni we wabanjirije Filipo Neri gushyiraho imibereho mishya ya gisaseridoti y’abapadiri ba Diyosezi: bene abo si abamonaki; ntibakora n’amasezerano y’abiyeguriyimana, ahubwo ni abasaseridoti baba muri paruwasi bagasezerana kumvira umwepiskopi. Mu 1533, i Milano, yashinze umuryango, awuragiza Mutagatifu Pawulo kuko yakundaga kumwiyambaza by’umwihariko. Kubera ko bari batuye hafi ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Barinaba, baje kwitwa “Ababarinabite”. Antoni Mariya yari yarahaye bagenzi be iyi ntego : “Kwitanga utizigamye no kujya ku rugamba utagombye umushahara n’ingemu”. Umurambo we uruhukiye mu Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Barinaba i Milano.