13 Kamena |
Umunsi wibukwa |
Rom 12,3-13; Mt 16,24-27
Antoni yavukiye i Lisbone muri Portugari mu mwaka w’1195. Izina rye rya Batisimu ni Fernando, naho irindi yarifashe amaze kwiyegurira Imana. Yinjiye mu muryango w’Abamonaki ba Mutagatifu Agustini, aba ari naho aherwa ubusaseridoti. Urupfu rw’abafaransisikani ba mbere bahowe Imana muri Maroc rwamuteye ishavu ryinshi bituma asaba kwinjira mu Bafransiskani kugirango azashobore kujya kwamamaza Ivanjili muri Afrika ya ruguru, ahiganje abayisiramu. Aho agereye yo amagara ye yaramutengushye ntiyahatinda. Mu nzira ahindukiye, byabaye ngombwa ko ubwato buyoba bugana iy’Ubutaliyani kubera umuhengeri, aba ari ho aguma. Mu mwaka w’1221, yaherekeje Mutagatifu Fransisko mu nama nkuru yabereye i Asize. Nyuma yabwo yagiye kwigisha hirya no hino mu Bufaransa no mu Butaliyani, aba icyamamare kubera inyigisho ze zayobotswe n’abantu benshi cyane. Urukundo ruhebuje Antoni yagiriraga abakene rwatumye amenyekana hose, ndetse n’aho apfiriye bituma Papa Gregori wa IX amushyira mu rwego rw’abatagatifu nyuma y’amezi cumi na kumwe gusa. Yitabye Imana ari ahitwa Paduwa, ku ya 13 Kamena 1231. Papa Piyo wa XII yamugize umwarimu wa Kiliziya mu 1946.