17 Mutarama |
Umunsi wibukwa |
Ef 6,10-18; Mt 19,16-21
Mutagatifu Antoni yavukiye i Komi mu Misiri. Ababyeyi be bapfuye afite imyaka cumi n’umunani y’amavuko ariko basiga ariko basiga ari umwana wahawe uburere bwiza bwa gikristu. Yasigaranye na mushiki we, bakomeza gufata neza umutungo ababyeyi babo babasigiye. Umunsi umwe ari mu Kiliziya yumvise umusaseridoti asoma ijambo ryo mu Ivanjili, aho Yezu yabwiraga umunyacyubahiro w’umukungu ati: “Gurisha ibyo utunze byose maze ubigabanye abakene uzagira ubukire mu ijuru; hanyuma uze unkurikire” (Lk 18,22). Asohotse mu Kiliziya, Antoni yumvise asa naho ariwe ubwirwa ayo magambo. Niko gusubira imuhira rero, afata igice kimwe cy’umutungo wabo wose agiha mushiki we, undi mugabane wagombye kuba uwe awugabanya abakene. Ahagurutse iwabo, yitaruriye ahantu ha wenyine mu butayu bwa Misiri. Igice kinini cy’umunsi yakimaraga asenga, undi mwanya usigaye akawuharira uturimo. Yaryaga rimwe gusa ku munsi nimugoroba. Hari n’igihe ariko yamaraga na gatatu ntacyo akoza mu kanwa, abikorera ukwigomwa. Nijoro nabwo yasengaga igihe kirekire, agasinzira amasaha make cyane. N’imiryamire ye kandi nti yari uy’ushaka gusinzira! Yarambararaga ku muce ushaje cyangwa hasi gusa. Nyuma y’imyaka irindwi, yakoranyije abasore arabigisha, bashyira hamwe bashing umuryango w’abamonaki. Ibigo byabo byakomeje kujya byiyongera muri ako karere k’ubutayu bwa Misiri. Mutagatifu Antoni azwiho kuba yaratsinze kenshi intambara ikomeye y’amashitani yamuteraga akamujujubya! Yamukoreraga ibibi byinshi ariko akayatsindisha isengesho. Nyagasani Yezu yigeze kumubonekera, nuko Antoni aramubaza ati: “Nyagasani kare kose wahoze he ko utantabara?” Yezu aramusubiza ati: “Nari hafi yawe nishimira ugutsinda kwawe”. Mutagatifu Antoni ibyo yakoraga byose yabikoranaga umunezero; ni nawo murage yaraze abe bose. Yitabye Imana afite imyaka ijana n’itanu y’amavuko.