Antoniya

28 Gashyantare | Liturijiya y'umunsi |
Antoniya yavukiye i Florenti mu gihugu cy’Ubutaliyani. Yarongowe ari muto, afite imyaka cumi n’itanu. Agira ibyago ariko apfusha umugabo batamaranye kabiri, asiga abyaye uburiza. Ntibyatinze ashaka undi, ariko ibyago biranga biramukurikirana, uwo mugabo nawe apfa batamaranye igihe. Nyuma y’ibyo byago byose, nibwo Antoniya yiyemeje kujya kwiyegurira Imana mu muryango w’ababikira b’Abaklarisa. Ahageze, yabereye bagenzi urugero rwiza ku mico iboneye y’ubutagatifu. Nyuma bamwohereje mu yindi monastery, hashize iminsi aba ariwe uyibera umuyobozi. Yafashije ababikira benshi kurushaho kwitagaifuza, ataretse kandi n’abandi bakristu b’ako karere yari atuyemo. Bikira Mariya yamubonekeye kenshi amushimira ibyiza byose yagiriye abakene, ibimuga n’imbabare zose yafashaga. Antoniya yitabye Imana ku wa 29 Gashyantare 1472, urupfu rwe icyo gihe rubabaza benshi. Na nyuma y’urupfu rwe yakomeje kujya akora.