Anuarita

01 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi |
Anuarita yavukiye muri Zayire ari yo Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo y’ubu, mu ntara ya Wamba. Amaze kuvuka hakurikiyeho imihango yo kwita umwana izina. N’uko hashize igihe gito ahabwa Batisimu maze yitwa Alphonsina. Anuarita yakuranye uburere bwiza, agakunda bagenzi be, yimenyereza gusenga kandi igihe cyose akisunga Bikira Mariya. Aho agereye mu ishuri yakundaga gufasha ababikira imirimo yo gutegura mu Kiliziya. Umunsi umwe yigeze gufasha umubikira, barakora cyane, nuko ashatse kumuha igihembo Anuarita arabyanga maze aramubwira ati:«Kuba nafashije nibyo byishimo byanjye». Anuarita amaze kuba inkumi yasabye kwinjira mu muryango w’ababikira b’umuryango mutagatifu i Wamba. Izina rye mu muryango w’ababikira yitwa Mama Alphonsina Klementina Anuarita Nengapita. Aho amariye kwinjira mu babikira nyina yaje kumusura, nuko agiye gutaha aramwihererana aramubwira ati:«Mwana wanjye kuki wampemukiye? Ntabwo ubona ko uvuye mu babikira wafata akazi maze ukamfasha kurera barumuna bawe!». Iryo jambo Anuarita aryakirana umutima wiyoroheje cyane ariko asubiza nyina agira ati:«Nawe, utegetwe gukunda Imana yawe kuruta byose; kuko ariyo yonyine igenera buri muntu uko ishaka. Ntabwo byaba ari byiza untesheje inzira Imana impamagaramo». Nuko ahubwo ategeka nyina kuvuga ishapure y’ikiru kubera ko yatekereje atyo. Anuarita amaze gusezerana yaranditse ati:«Ndangije gukora amasezerano akomeye cyane niyegurira Kristu. Ntakindi kintu nimirije imbere Atari ukumunezeza». Mu mirimo yari ashinzwe hari ukwigisha gatigisimu mu mashuri, kwamamaza ubutumwa mu rubyiruko, mu bagore, mu bakene no mu basaza. Ibyo yabikoranaga umwete kandi atizigama; agahorana imico myiza mubo yigishaga no muri bagenzi be. Urukundo Anuarita yakunze Nyagasani yarugaragaje yemera guhara amagara ye kubera Kristu. Igihe abagome bayogoje igihugu cye barimbura abantu mu mwaka w’1964, «Abasimba» bari bayobowe na Koloneli Ngalo na Koloneli Olombe, basakije ikigo cy’ababikira babatera hejuru. Koloneli Olombe ashaka ko Anuarita amubera umugore. Anuarita nawe arengera ubusugi bwe kandi yanga no guca ku masezerano yagiriye Kristu. Nuko Koloneri Olombe abonye Anuarita amubereye ibamba arabisha cyane atanga itegeko bamutikura inkota mu mutima. Nguko uko Kiliziya ya Kongo yatanze urugero nyakuri rw’ubutagatifu bw’isugi y’imyaka makumyabiri n’itatu; ibona ityo Umumalitiri wayo wa mbere.